Nduwimana J Paul (Noopja) yamuritse igitabo amaze imyaka 3 yandika ashimiramo Perezida Paul Kagame–AMAFOTO

Imyidagaduro - 10/07/2017 12:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Nduwimana J Paul (Noopja) yamuritse igitabo amaze imyaka 3 yandika ashimiramo Perezida Paul Kagame–AMAFOTO

Nduwimana J Paul uzwi nka Noopja mu muziki magingo yamaze gushyira hanze igitabo amaze imyaka itatu yandika akacyita ‘KOMEREZA AHO! Ibaruwa kuri Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda’.

Ubwo yamurikaga iki gitabo yagize ati”Ni igitabo nise ‘KOMEREZA AHO! Ibaruwa kuri Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda’ kiri no rurimi rw'icyongereza ‘KEEP IT UP! Letter to His Excellency Paul KAGAME, President of The Republic of Rwanda’. Nacyanditse nyuma yo gukorwa ku mutima n'ibikorwa by'indashyikirwa H.E Paul KAGAME yatugejejeho ndetse n'imigambi ye myiza agifite k’u Rwanda n'abanyarwanda.”

Nifije ko binyuze mu nyandiko nagaragariza HE ko ibyo adukorera tubishima kandi dutewe ishema no kuba tumufite.

NoopjaNoopja n'umuryango we (abana be babiri, abambaye udutambaro mu mutwe ni bashiki we naho usigaye wambaye ipantaro y'umweru ni umugore we)

Agaruka ku ntego nyamukuru z'iki gitabo Noopja yagize ati”Intego nyamukuru y’iki gitabo ni ugushimira Nyakubahwa Paul KAGAME kubw’ibikorwa by’indashyikirwa yagejeje k’u Rwanda n’Abanyarwanda n’ubu akitugezaho no kumusezeranya ko Abanyarwanda batazigera bamutererana na rimwe mu rugamba rwo kubaka igihugu.”

Abajijwe igihe amaze yandika iki gitabo Noopja yatangaje 'ko amaze imyaka itatu acyandika kikaba cyararangiye muri uyu mwaka wa 2017 ndetse ahita akimurikira abanyarwanda mu birori byabereye muri Marriott Hotel kuri iki cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017. Ku kijyanye naho abashaka kugura iki gitabo bagikura yagize ati"Ntabwo bigurishwa! Nta baruwa igurishwa. Ni impano ku banyarwanda Bose! Uwagishaka azakibona guhera tariki  14 Nyakanga 2017, turateganya kubikwirakwiza hirya no hino mu turere cyangwa n'abagishaka mu buryo bwa Digital tuzakibaha kuri email."

REBA AMAFOTO:

NoopjaNduwimana J Paul asobanura ibijyanye n'iki gitaboNoopjaHon. Bamporiki Edouard yari mu birori byamurikiwemo iki gitaboNoopjaNoopjaNoopja yahaswe ibibazo kuri iki gitaboNoopjaNyuma yo gusobanura igitabo yongeye kukimurikira abari aho 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...