Ndumva iminsi yatinze kugera! Pastor Julienne Kabanda ku gitaramo cya Ben na Chance azabwirizamo

Imyidagaduro - 04/04/2026 7:30 AM
Share:
Ndumva iminsi yatinze kugera! Pastor Julienne Kabanda ku gitaramo cya Ben na Chance azabwirizamo

Igitaramo "Easter Jubilee Music Gathering" cya Ben na Chance kizabera muri BK Arena ku Cyumweru tariki ya 05 Mata 2026, gitegerejwe na benshi bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, barimo na Pastor Julienne Kabanda uzabwiriza Ijambo ry'Imana.

Pastor Julienne Kabanda yavuze ko ari umwanya udasanzwe wo kwizihiza izuka rya Yesu Kristo no kwegera Imana. Yagize ati: “Nshuti z’Umwami, mu gihe isi yose izaba irimo kwizihiza kuzuka k’Umwami wacu Yesu Kristo, natwe ntitwasigaye. Twateguriwe igitaramo cyiza twe n’abakunzi bacu, inshuti zacu n’imiryango yacu.”

Yakomeje asaba abantu kuzitabira ari benshi, agaragaza ko ari igikorwa cy’umugisha gikwiye kwitabirwa n’umuntu wese ushaka guhimbaza Imana no gusangira n’abandi ibyishimo bya Pasika.

Uyu mukozi w'Imana yagaragaje ko iki gitaramo kizaba ari umwanya wo guhuriza hamwe Abakristo, bagahimbaza Imana bafite umutima umwe. Ati: “Ku wa 5 Mata 2026 kuri iki Cyumweru, ntuzabure, nanjye sinzabura. Tuzahahurire duhimbaze Imana. Tugomba kuba duhuje umutima.”

Pastor Julienne Kabanda wabaye 'Marraine' wa Chance Mbanda, yongeyeho ko abazitabira iki gitaramo cya Pasika bagomba kuhagera hakiri kare, aho gahunda iteganyijwe gutangira abantu bamaze kwinjira neza Saa Cyenda.

Yanagaragaje uburyo atewe amatsiko n’iki gitaramo, avuga ko iminsi isigaye isa n’iyatinze kugera kubera inyota yo kuzaba ari kumwe n’abandi mu guhimbaza Imana. Ati: “Ndumva iminsi yatinze kugera!”.

Ben na Chance bazataramana na Papi Clever na Dorcas ndetse na Alicia na Germaine. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo amaze kugurwa ku kigero cya 70% nk'uko Alex Muyoboke uri mu bategura iki gitaramo yabitangarije abanyamakuru.

Amatike ya Upper Room aragura 5,000 Frw ku bayagura muri iyi minsi ya mbere y’igitaramo, mu gihe ku munsi w’igitaramo azaba agura 10,000 Frw. Amatike ya Stage View ari kugura 10,000 Frw, mu gihe ku munsi w’igitaramo azaba agura 15,000 Frw.

Amatike ya Premium aragura 20,000 Frw, aya Altar Zone aragura 25,000 Frw, aya CIP Zone aragura 35,000 Frw naho aya Executive Zone aragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka ku rubuga www.ticqet.rw ndetse wanayagura ukoresheje akanyenyeri: *513*01*01#.

Ben na Chance bakunzwe mu ndirimbo "Zaburi Yanjye", "Yesu Arakora" n'izindi, bamaze imyaka 10 mu muziki usingiza Imana. Ni itsinda ry'umugabo n'umugore rikunzwe cyane mu Rwanda no hanze. Ni ku nshuro ya mbere bagiye gukorera igitaramo muri BK Arena ndetse bahishuye ko bifuza kujya bagikora buri mwaka kuri Pasika.

Iki gitaramo cyabo "Easter Jubilee Music Gathering" bagifata nk'umunsi udasanzwe wo kwizihiza Pasika binyuze mu kuramya Imana no mu muziki wuzuye ibyishimo, bazahuriramo n’abakunzi babo muri BK Arena, ahantu bavuze ko ari “mu rugo” hashobora kwakira no guhuza abakunzi b’umuziki bagera ku bihumbi icumi.

Pastor Julienne Kabanda ni we uzabwiriza mu gitaramo cya Ben na Chance

Ben na Chance hamwe n'abazaririmba mu gitaramo cyabo n'abandi bahuriye mu kiganiro n'abanyamakuru

Kuri iki Cyumweru muri BK Arena harabera igitaramo gikomeye cya Ben na Chance




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...