Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Madederi yatangaje ko kwakirwa muri iri
tsinda byamuhaye ibyishimo n’ituze ridasanzwe, kuko ari ahantu yumva hahuje
n’icyo ari cyo n’icyo yifuza kuba mu busizi.
Kwakira
Madederi muri ‘Ibyanzu’: Umunsi udasanzwe
Madederi
yakiriwe ku mugaragaro mu itsinda Ibyanzu tariki ya 29 Mutarama 2026, nyuma
y’igihe hari ibiganiro n’isuzuma ry’uko ahuje n’icyerekezo cy’iri tsinda. Avuga
ko kwakirwa kwe kwashingiye ku kuba asangiye n’abandi basizi urukundo
rw’ubuhanzi, indangagaciro z’umuco n’ubuvanganzo nyarwanda.
Ati:
“Yego, nakiriwe mu itsinda ry’abasizi Ibyanzu. Ubu ndi umunyamuryango, kandi
nzagerageza gutanga umusanzu wanjye mu basizi, uko ubushobozi bwanjye buzagenda
bubyemerera.”
Yakomeje
asobanura ko icyatumye ahitamo Ibyanzu atari izina gusa, ahubwo ari umuryango
uhuza abasizi bafite icyerekezo, ubumenyi n’ubufatanye, aho ijambo ritareberwa
nk’amagambo gusa, ahubwo nk’igikoresho cyubaka ubwenge, ishusho
n’indangagaciro.
‘Ibyanzu’:
Umuryango wubaha ijambo n’umuco
‘Ibyanzu’
ni itsinda rimaze kumenyekana nk’ahantu hateranira abasizi bafite umurongo
uhamye, bubaha ijambo, bakaribona nk’inshingano n’umutima w’ubuhanzi. Madederi
avuga ko ari ho yabonye umwanya wo gukura, kwaguka no gusangira ubumenyi
n’abandi basizi babahanga.
Ati:
“Nahabonye umuryango uha agaciro ijambo, wubaha umuco n’impano, kandi ugatera
umuntu kwiyongera mu bushobozi. Ndi umusizi ukeneye kwaguka no kongera
ubumenyi, numvise ari umwanya mwiza wo kuba hamwe nabo.”
Uyu
mukinnyi wa filime avuga ko kwinjira muri Ibyanzu ari amahitamo afatika, kuko
yumva ari ahantu hakwiye umusizi wifuza kuva ku rwego rumwe akagera ku rundi,
haba mu bitekerezo, mu myandikire no mu butumwa atanga binyuze mu busizi.
Nubwo
benshi bamumenye nka Madederi muri filime ‘Papa Sava’, Dusenge Clenia avuga ko
busizi atari ikintu atangiye vuba. Asobanura ko ijambo ryamukurikiranye kuva
kera, gusa rikaba ryarabonye umwanya muto wo kugaragara ku mugaragaro.
Kwinjira
mu Ibyanzu, kuri we, ni ugushyira ahabona igice cyari kimaze igihe kiri imbere
muri we, ariko kitarabonye umuryango ugishyigikira mu buryo busesuye.
Ati: “Ndi nk’Umusizi wifuza kuva ku rwego rumwe njya kurundi. Ibyanzu rero ubu ni umuryango
nanjye ndimo kubarizwamo kandi kuri njye numva ari amahitamo meza.”
Iyi
ntambwe ya Madederi igaragaza uburyo abahanzi nyarwanda bagenda baguka,
bakarenga imbibi z’icyo bamenyekanyeho gusa, bakubaka umwirondoro w’ubuhanzi
ushingiye ku ndangagaciro, umuco n’ubwenge.
Kwinjira
mu Ibyanzu si intambwe y’icyubahiro gusa kuri Madederi, ahubwo ni n’urubuga
rushya rwo gutanga umusanzu mu kubungabunga no guteza imbere ubuvanganzo
nyarwanda, binyuze mu busizi bufite ishingiro n’ubutumwa.
Mu
gihe ateganya gukomeza gukina filime, Madederi agaragaza ko ubu agiye no guha
busizi umwanya munini, abufata nk’inzira yo kuvuga byinshi byimbitse ku buzima,
ku muco no ku muryango mugari w’u Rwanda.

Dusenge Clenia wamamaye nka ‘Madederi’ yatangiye urugendo rushya mu busizi, nyuma yo kwakirwa mu itsinda ‘Ibyanzu’ rya Rumaga, aho avuga ko yumva ari nk’umwana ugarutse iwabo

Nyuma yo kumenyekana muri filime, ‘Madederi’ yahisemo no kugaragaza impano ye mu busizi, aho yinjiye mu muryango w’abasizi ‘Ibyanzu’, avuga ko ahabonye umwanya wo gukura no kwaguka mu ijambo


Kwakirwa kwa ‘Madederi’ mu Ibyanzu byongeye kugaragaza ko ubuhanzi butagira umupaka umwe, kuko umukinnyi wa filime yiyemeje no guha ijambo umwanya mu rugendo rwe

‘Ndiyumva nk’umwana uri iwabo’, amagambo ya Madederi asobanura uko yakiriwe mu itsinda ry’abasizi ‘Ibyanzu’, rimaze kumenyekana mu guteza imbere ubuvanganzo nyarwanda




