Ndisegura ku bansaba indirimbo y’icyunamo kuko injyana yanjye ntiberanye n’ibi bihe-Bull Dogg

- 09/04/2013 8:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Ndisegura ku bansaba indirimbo y’icyunamo kuko injyana yanjye ntiberanye n’ibi bihe-Bull Dogg

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, umuraperi Bull Dogg yihanganishije ababuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi anisegura ku bakunzi be bamusaba indirimbo y’icyunamo kuko ngo yumva injyana ye itaberanye n’ibi bihe.

Bull Dogg yanditse ku rukuta rwe ati “Nkomeje kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mukomere kandi muharanire kwigira. Umusanzu wanjye nk'umuraperi ni ugukomeza kubaba hafi naho ku byerekeye indirimbo nabiseguraho kuko injyana ndirimba itaberanye ni bihe turimo. Rero ndisegura kuri mwese munsaba indirimbo y'icyunamo kuko bitankundira.”

Uyu muraperi akomeza avuga ko hari abibeshya bavuga ko ngo abaraperi batazi amateka y’igihugu cyabo ari yo mpamvu batajya bagaragara muri ibi bihe.

Yagize ati “Ku bavuga ko tutazi amateka y'igihugu cyacu akaba ariyo mpamvu tutaririmba indirimbo z'icyunamo baribeshya cyane. Bisaba kuririmba indirimbo zituje muri make ziri ‘classique’ kandi birakomeye ku muraperi .”

Asoza n’ubutumwa bugufi agira ati “Twese nk'Abanyarwanda twamagane uwashaka kuturemamo umwuka mubi dukomeza ibikorwa by'urukundo kandi twusa ikivi cy’abigendeye, twizera ko aho bari ari heza kwa Jambo.”

Elisée Mpirwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...