Ndimbati yagarutse kuri ibi mu kiganiro kigufi ku murongo wa telefoni ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com. Yavuze ko igihe bari barimo gushaka abakobwa 20 berekeza mu mwiherero uzatanga umwe wambikwa ikamba, yatangiye kureba televiziyo ibitotsi biramurogoya. Ati: ’’Natangiye kureba amajonjora ibitotsi biramfata mpita nsinzira’’. Ndimbati ukina muri ‘’Papa Sava’’ na "City Maid" ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe bitewe n’ubuhanga agaragaza mu gukina.
Abajijwe niba nta mukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda 2021 yasobanuye ko nta n'umwe kuko nta
bo azi. Ati: ’’Nta muntu nshyigikiye muri Miss Rwanda n’abarimo simbazi’’. Yakomeje
avuga ko uyu mwaka atazi uko bimeze aho biva n’aho bijya. Ati: ’’Sinzi aho
bigeze n’aho bivuye’’.
Ndimbati avuga ko Miss Rwanda 2021 atayikurikiye akaba nta makuru ayifiteho
Bamwe mu byamamare bagaragaye bari gushyigikira bamwe mu bakobwa barimo bashaka itike yo kwerekeza mu mwiherero. We avuga ko nta wigeze amwegera kandi yari kumushyigikira iyo hagira umwegera. Ndimbati iyo asobanura Miss Rwanda avuga ko havamo umukobwa umwe mwiza nubwo haba hari abandi bamurusha ubwiza baba batitabiriye amarushanwa.
Gutangaza abakobwa 20 berekeje mu mwiherero, byabaye Tariki 6 Werurwe 2021 guhera Saa kumi n’ebyeri z’umugoroba binyura kuri KC2 Tv no ku rubuga rwa Youtube rw’abategura irushanwa rya Miss Rwanda. Abakobwa 20 bari mu mwiherero aho bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda.