Katauti wahagaritse ruhago mu minsi ishize yahise yerekeza mu gihugu cya Tanzaniya aho ari gukurikirana ibijyanye n’ubutoza byatumye n’ikipe ya Muhanga imushaka ngo ayibere umutoza . Mu kiganiro na Katauti yadutangarije ko mu minsi ishize ikipe ya Muhanga yamushatse gusa ntibumvikana neza ndetse kugeza ubu ibiganiro bikaba bisa nk’ibyahagaze.
Kugeza ubu ikipe ya Muhanga ni iyanyuma ku rutonde rwa shampiyona
Nyuma yo guhagarika ibiganiro na AS Muhanga, Katauti yadutangarije ko akiri gukurikirana iby'ubutoza ndetse akazagaruka mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa gatatu , ari naho yahereye ahamya ko ashobora kuzasubukura ibiganiro n’ikipe ya Muhanga.
Umuyobozi w’ikipe ya Muhanga yaduhamirije ko koko hari ibiganiro bagiranye na Katauti ngo aze abatoze gusa yongeraho ko mu biganiro bagiranye batari bari kumvikana neza , bikaba byarabaye bihagaze gato ngo babanze bubake ubuyobozi bw’ikipe cyane ko hari imyanya ituzuye bari gutegura kuyuzuza, bityo nyuma ngo bakazasubukura ibiganiro, cyane ko n’imikino yo kwishyura muri shampiyona izaba iri mu ntangiriro.
Rutayisire Edward usanzwe atoza Muhanga yahawe imikino 2 yayitsindwa agasimbuzwa Katauti
Uyu muyobozi yabwiye umunyamakuru wa inyarwanda.com ko ibiganiro bizakomeza ndetse ko n’umutoza usanzwe ariwe Rutayisire Edward ubu yahawe imikino 2 mu mikino yo kwishyura yayitwaramo nabi bikaba byamuviramo kwirukanwa ndetse amahirwe menshi akaba ari uko iyi kipe yahabwa Ndikumana Hamadi Katauti.
Katauti aramutse agiye gutoza Muhanga yaba ariyo kipe ya mbere atoje kuva yahagarika gukina umupira ndetse bikaba byatuma atoza bamwe mu bakinnyi bakanyujijeho nka Bokota Labama Kamana ubu wamaze kwerekeza muri iyi kipe ibarizwa mu ntara y’amajyepfo.
