Ndifuza kugira umwana nanjye nkagira ibyishimo byo kuba umubyeyi-Rihanna

Hanze - 03/03/2013 7:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Ndifuza kugira umwana nanjye nkagira ibyishimo byo kuba umubyeyi-Rihanna

Umucuranzikazi ukomoka mu birwa bya Barbados, akaba umwe mu bacuranzi bazwi cyane banafite abakunzi benshi hirya no hino yatangaje ko yumva yifuza kugira umwana vuba ahangaha ubwo yafotorwaga amafoto azajya mukinyamakuru kitwa Elle.

Ubwo yabitangazaga yaize ati “ Nzagira umwana wenda vuba, ndabisengera cyane. Ndifuza kuba nafata akaruhuko nk’ukwezi nkatuza nkashyira ibintu bimwe na bimwe ku murongo, ntabwo nifuza kuzahora ndi umuntu uzenguruka hirya no hino, ndashaka umunsi umwe kuba nazicara nanjye nkagira umuryango, nkatuza, nkanezerwa nk’abandi bose. Ndifuza ubuzima bwiza mu myaka itanu iri imbere, ubuzima bwiza no kwishima."

Rihana

Rihana kuri Cover y'ikinyamakuru.

Uyu mukobwa umaze iminsi asubiye mu rukundo na Chris Brown, abantu benshi batangiye kwibaza niba ari we yifuza kuzabyarana na we. Indirimbo ya nyuma ya Rihanna) yitwa Stay (Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo “hagume”) yerekana ibyiyunviro by’urukundo igihe ruhari no kwifuza ko rwahaguma. Ntago uba wifuza kw’igihe uri mu rukundo nyarwo rwarangira cyangwa  ng’umukunzi abe yagenda. Aha rero benshi bakaba bavuga ko ashobora kuba ari Chris Brown kuko ariwe muntu bafitanye umubano umeze gutyo.

Rihana

Rihana na Chris Brown ni imwe muri couple zavuzwe cyane ku isi.

Nyuma yuko Chris Brown akubise Rihanna bikomeye ejo bundi yatangaje ko ikintu yicuza cya mbere mu buzima ari ibyo yakoreye Rihanna, ndetse kurubu ari gukora ibishoboka byose umubano wabo ukongera ukamera neza nkuko byari mbere.

Jean Luc IMFURAYACU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...