Nkuko benshi mu Bahanzi bagiye bamenyekana mu Burundi bagiye bafashwa n’umuhanzi Nimubona Jean Pierre bita Kidumu Kibido, nka Big Farious, Dr Claude n’abandi, ubu Rally Joe ni we urigukorana na Kidumu cyane.
Ubwo Kidumu muri iyi weekend tuvuyemo yitabiraga imihango yo gusoza iserukiramuco ry’imbyino ryaberaga mu Rwanda, yari ari kumwe n’uyu musore Rally Joe, akaba yaranaje kumuha akanya yiyereka abanyarwanda kuri stade Amahoro.
Aganira n’inyarwanda.com yatubwiye ko yazanye na Kidumu kuko yarariiI Nairobi bari gukorana indirimbo,
“ Nagiye Nairobi ku wa Kane, kuko kimwe mu bihembo nabonye maze gutwara Guma Guma harimo no gukorana indirimbo na Kidumu, ubu nibyo Turi gukoraho, yaba Audio na Video bizagira hanze icyarimwe.”
Iyi ndirimbo yuyu musore iri gukorwa n’umu Producer ukomoka mu Rwanda Kamanzi, usanzwe unakorana na Kidumu.
Kidum amwerekana imbere y'abitabiriye Fespad
Yanagize icyo atubwira kuri muzika nyarwanda aho twamubajije niba hari abahanzi azi bo mu Rwanda asubiza muri aya magambo:
“Yego ndabazi mugabo nka King James, Knowless na Jay Polly mbona ari abahanzi beza binankundiye twanakorana indirimbo. Knowless twaravuganye ubwo nazaga ino, mu muhango wo kwit’izina ingangi, binkundiye twakorana indirimbo vuba.”
Uyu musore arakunzwe cyane i Burundi, kuko mu mahiganwa amaze iminsi ategurwa yagiye yerekana kw’abakunzi ba muzika i Burundi bamufata nk’umuhanzi wa mbere muri iyi minsi.
Rally Joe ari kuri stage nyuma yo kwerekanwa na Kidum
Iyi ndirimbo ya Rally Joe ni imwe muzatumye amenyekana, akanakurwa cyane IiBurundi.
Gahunda afite muri uyu mwaka n’uko yamenyekana mu karere ka East Africa, ahereye cyane cyane mu Rwanda.
Jean Luc IMFURAYACU/Inyarwanda.com