“Ndi wa musirikare muzi kandi ntabwo nzatatira igihango " Ndimbati yavuze ku ipeti yakuye mu gisirikare anahishura ko umukobwa we ari ku ikosi

Imyidagaduro - 12/07/2021 3:48 PM
Share:

Umwanditsi:

“Ndi wa musirikare muzi kandi ntabwo nzatatira igihango " Ndimbati yavuze ku ipeti yakuye mu gisirikare anahishura ko umukobwa we ari ku ikosi

Nyuma y'uko mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hacaracaye ifoto ya kera ya Ndimbati (Uwihoreye Jean Bosco Mustafa) imugaragaza yambaye imyenda ya gisirikare, uyu mukinnyi wa filime uri mu bakunzwe cyane yavuze ku ipeti yakuye mu gisirikare anongeraho ko atazatatira igihango. Yahishuye ko n’umukobwa we ari mu bari ku ikosi.

Ku munsi mukuru wo #Kwibohora27, Ndimbati yashyize hanze ifoto ye ya kera akiri mu gisirikare maze ayiherekeza amagambo ajyanye n’umunsi wo kwibohora. Yagize ati "Intego yari iyo kubohora u Rwanda ". Iyi foto yahise izenguruka ku mbuga nkoranyambaga ndetse abenshi bibabera intandaro yo kumenya amakuru mashya y'uko Ndimbati uri mu bakunze cyane muri filime Nyarwanda yabayeho umusirikare.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Isimbi TV, Ndimbati yagarutse kuri byinshi bijyanye n’igisirikare yabayemo anagenera ubutumwa abasirikare babanye ababwira ko atazatatira igihango. Yagize ati "Reka mbanze mbwire abasirikare n’inshuti zanjye za mbere mbabwire ngo ndacyari wa wundi, ndi wa musirikare muzi kandi ntabwo nzatatira igihango ". Yahaye icyubahiro uwari umuyobozi we wagiye mu kiruhuko avuga ko akimwita Afande. Yemeje ko umukobwa we nawe ubu yinjiye igisirikare akaba ari ku ikosi.

Abajijwe igihe uyu mukobwa we azavira ku ikosi, Ndimbati yavuze ko atabizi ati "(…..) Ntabwo mbizi buriya n’umukobwa w’igihugu w’abanyarwanda ntabwo ari njyewe ugena ikosi igihe rizarangirira nta n’ubwo namenya ngo arimo kwiga gute ariko mu buzima kubera ko igisirakare njye nkizi igihe azaba yabaye umusirikare nyawe kuko ntabwo ariwe wenyine igihe cyagenwe azaza akorere igihugu " .

Ndimbati yavuze ko uyu mukobwa we ugiye kumara amezi atanu ku ikosi atariwe wamugiriye inama yo kujya mu gisirikare ahubwo ngo ni we ubwe wabyiyumvisemo amugishije inama aramushyigikira afata umwanzuro akinjiramo. Yashimangiye ko yakuye ipeti mu gisirikare, ati "Buriya rero narikuyemo ipeti koko nari ndifite ". Yavuze ko mu gisirikare yamazemo igihe kinini cyane atifuje gutangaza, yongeraho ko ubu ari kwishimira amatunda ari kurya kuko yatanze umusanzu ukomeye.

REBA HANO NDIMBATI AVUGA UKO YABAYE UMUSIRIKARE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...