Uyu musore yanyuze ku munyamakuru wa InyaRwanda.com amusaba
ubufasha bwo kuba yamubariza mu basomyi ba Inyarwanda.com ndetse n’Abanyarwanda
muri rusange niba ntawavamo akemera kumubera umugore.
Uyu musore uri mukigero cy’imyaka 33 nk’uko
twabigarutseho , ni umukozi kuko afite ubuzima abayemo kandi ubwo buzima ni
bwiza.Uyu musore yagaragaje ko umukobwa yifuza , yaba ari umukobwa uzi gukora
yongeraho ko abaye afite aho akura amafaranga ashobora kumubeshaho byaba ari
byiza kuko yifuza uwo bafatanya kubaka ejo hazaza habo.
Uyu musore yagize ati:" Ndi umusore mwiza w’imyaka 33
, mfite akazi kandi keza kuko kamfasha kubaho ntacyo mbuze.Ntabwo nsabiriza ,
ndihagije kandi nizera imbaraga zanjye n’ibyo nshobora gukora.Ndi umusore utari
inzobe, utari na muremure cyane ndetse utari mugufi.
Amafaranga ninjiza mu kwezi ari hagati ya $150 na $200
, ndacyari imanzi, nta mwana mfite hanze ku bandi bakobwa.Ndifuza umukobwa
mwiza, witonda, usenga , ukunda umurimo ndetse abaye afite ibyo akora bimufasha
kubaho ubuzima busanzwe ntawe asabiriza byamfasha kuko byatuma twubaka urugo
rwacu neza.
Ntabwo ngendera ku isura cyane cyangwa ngo ku
inzobe.Oya ! Apfa kuba ari umukobwa mwiza urangwa n’imico myiza mu bikorwa bye
bya buri munsi ".
Uyu musore yavuze ko kuba ashaka umukobwa babana muri
ubu buryo, atari uko ananiwe kuba yakwishakira ahubwo ari uko yemera ibijyanye
n’abaranga mu gihe we adafite umwanya uhagije wo kuba yahora munzu z’abandi ,
mu muhanda cyangwa munsengero ashaka uwo babana.
Yavuze ko uwifuza kumuvugisha yanyura kuri Email ya
Inyarwanda.com ariyo Info@Inyarwanda.com cyangwa agaca kuri numero ya Telefone y’umunyamakuru
wa Inyarwanda.com wanditse iyi nkuru akabasha kubahuza (Watsapp gusa): 0783450859.Nawe niba ushaka kugisha
inama cyangwa ukaba wifuza ko tugufasha kubona uwo mukundana twandikire kuri Info@Inyarwanda.com .