Stromae, mwene Rutare Pierre i Shyorongi mu karere ka Nyarugenge, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Sophie Ikenye ubwo bahuriye i Londres mu minsi ishize, yatangiye amubaza niba mu bihugu bitavuga ururimi rw’Igifaransa bakunda cyangwa bazi ibihangano bya Stromae, uyu muhanzi ntiyazuyaje, yemeje ko mu bihugu bitavuga Igifaransa naho akunzwe dore ko umuziki udakundwa kubera ko abafana baba basobanukiwe ururimi gusa ahubwo biterwa n’uburyohe bawumva, umudiho ufite n’uburyo ukurura abafana.

Uyu munyamakuru yahise amubaza icyo avuga ku nkomoko ye yo mu Rwanda benshi bashidikanyaho cyangwa bakeka ko we atayishimira cyangwa adashobora gupfa kuyivuga mu ruhame, Stromae atazuyaje yemeje ko ari umunyarwanda ndetse ahafite nyirasenge afata nk’umuryango we ukomeye usigaye mu mujyi wa Kigali.
Stromae ati, “Ndi umunyarwanda, n’ubwo nakuriye muri Buruseli ariko ndi umunyarwanda. Umuryango nari nzi kandi nzi neza kugeza ubu, ni masenge wanjye uriyo. Nakuriye i Buruseli ariko nzi ko umuryango wanjye uri mu Rwanda, hariya ni ho nkomoka, nkomoka mu Rwanda.”
Nk’umunyarwandakandi ubifitiye ishema, Stromae yakomeje avuga ko yiteguye afatanyije na manager we kuza gutaramira muri Africa by’umwihariko mu mujyi wa Kigali gusa ntaremeza neza itariki ariko abifite muri gahunda ihamye.
Ati, “Ntabwo nzi uminsi cyangwa itariki ariko tugiye kuza gutaramira muri Africa, i Kigali n’ahandi. Si i Kigali gusa, na Kinshassa, Yaounde. Ni ngombwa, ni ngombwa cyane cyane kuri iyi alubumu yanjye(Racine Carree (Square Root) . Ndashaka guha icyubahiro inkomoko yanjye…..”

Papa wa Stromae, Rutare Pierre w'i Shyorongi
Stromae, ahamya ko ari umunyarwanda ukunda u Rwanda, uvuka i Rwanda akaba akomoka mu Rwanda akanahagira abavandimwe mu Rwanda ndetse akurikirana cyane iby'u Rwanda
Nk’uko byakunze kuvugwa n’abantu batandukanye nyuma y’uko Ikirezi Ltd ishyize uyu muhanzi mu bahanzi bahatanira ibihembo cya Salax Awads 2013 mu gice cy’abahanzi b’abanyarwanda bakorera umuziki wabo hanze y’igihugu, byavuzwe ko uyu muhanzi atari umunyarwanda ndetse ko atigeze ahakandagiza ikirenge, gusa we yongeye kubishimangira nyuma y’uko yagiye aganira n’ibindi binyamakuru bimubaza ku nkomoko ye nyakuri akemeza ko ari mu Rwanda benshi bakaba bakomeje kubyamaganira kure.
Amwe mu mateka ya Stromae
Uyu muhanzi akomoka mu Rwanda i Shyorongi mu karere ka Nyarugenge, akaba akomoka kuri Rutare Pierre; umunyarwanda wahitanwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, akaba yaramubyaranye n’umugore w’umubiligikazi witwa Miranda Marie.
Paul Van Haver uzwi cyane nka Stromae yavutse tariki ya 12 werurwe 1985 i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubirigi, akaba ari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, ndetse n’umusemuzi ufite inkomoko mu Rwanda no mu Bubiligi.
Uyu muhanzi yamenyekanye mu njyana ya Hip hop, abifashijwemo n’indirimbo ye «Alors on danse», yabaye iya mbere ibyumweru byinshi mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’i burayi.

Ubuzima bwe Stromae yavukiye , i Bruxelle, avuka kuri se umubyara w’Umunyarwanda na nyina ufite inkomoko y’u Bubirigi. Mu gihe cye cy’imyaka 11 y’amavuko, Stromae yatangiye kubona akamaro k’umuziki, anajya mu ishuri rya «Académie Musicale de Jette», aho yagiye amateka y’umuziki.
Mu mwaka wa 2000, yamenyekanye nk’umuraperi ufite izina rya Opsmaestro, biza gutinda ahindura iryo zina yari afite yifashishije imigemo irigize yitwa «Stromae».
Ku myaka 18, yashinze itsinda ry’injyana ya Rapu aryita «Suspicion», ari kumwe n’umuraperi «Jedi», bakaba barabashije gusohora indirimbo harimo n’izigaragara ku mashusho.
Kugira ngo abashe kongera amasomo yari yarafashe mu mashuri yigenga, Van Haver Stromae, yiyemeje gukora igice cy’umunsi mu byerekeranye na Hoteri, nyuma bidatinze yongera kwiyandikisha mu ishuri rikuru aho yize ibijyanye na Radio-électricité hamwe na Cinématographie, bityo aza no gusohora album ye ya mbere.
Mu mwaka wa 2007, ubwo Stromae yari agikomeza amasomo ye i Bruxelles, ngo yahise yiyemeza gushyira imbaraga ze muri muzika akabikora nk’umwuga.

Muri 2008 yasinyanye amasezerano y’imyaka ine hamwe na«Because Music» ndetse na «Kilomaître», Naho muri 2009, Paul akora nk’umwimenyereza kuri radiyo y’umuziki yitwa NRJ y’i Bruxelles. Amakuru atangwa n’urubuga bwite rwa Stromae stromae.org akomeza yerekana ko uwari umuyobozi w’umuziki kuri iyo radiyo ari we Vincent Verbelen, ngo yatangajwe n’impano Stromae yerekanye mu bihangano bye akihagera, ku buryo ngo byanatangaje bamwe mu bantu bakomeye bakurikiraga impano ye harimo Anna Wintour, Jean-Claude Vandamme, na Perezida w’u Bufaransa muri icyo gihe Nicolas Sarkozy bituma igurishwa ry’ibihangano bye ryihuta cyane.

Mu mwaka wa 2010, nibwo ibihangano bya Stromae byamamaye haba mu Bubiligi, u Bufaransa, u Buhorandi, u Bugereki, u Budage, Otirishiya, Turukiya, u Butariyani, Danemariki, u Busuwisi n’ahandi.
Kugeza muri uyu mwaka wa 2014 umuhanzi Stromae amaze kwegukana ibihembo byinshi cyane mpuzamahanga mu muziki haba mu Bubiligi, u BUfaransa no ku mugabane w’uburayi muri rusange.
REBA INDIRIMBO PAPAOUTAI YA STROMAE:
Munyengabe Murungi Sabin
