Ndi umunyamuryango wayo - Bushali ku mpamvu atanga impano za MTN ku bafana muri Iwacu Muzika Festival (VIDEO)

Imyidagaduro - 21/07/2026 2:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Ndi umunyamuryango wayo - Bushali ku mpamvu atanga impano za MTN ku bafana muri Iwacu Muzika Festival (VIDEO)

Mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, kimwe mu bintu bimaze kuba ikimenyetso cya Bushali ni uburyo adasiga urubyiniro adatanze impano ku bafana. Uko agenda aririmba hirya no hino mu gihugu, agenda ashimangira ko umuziki we utarangirira ku ndirimbo gusa, ahubwo ko ushobora no gusiga ibyishimo bifatika mu maboko y'abafana.

Abitabiriye ibi bitaramo bamaze kumenyera kubona uyu muraperi aterera mu bantu ibikapu, ingofero, amacupa yo gutwaramo amazi, imipira n'izindi mpano ziba zateguwe na MTN Rwanda. Kuri benshi, byabaye kimwe mu bintu bitegerezwa iyo Bushali yinjiye ku rubyiniro.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mbere y'igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kizabera mu Karere ka Musanze ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, Bushali yasobanuye impamvu nyamukuru ituma akunda gusangira impano n'abafana.

Yavuze ko ibyo akora bishingiye ku mubano afitanye na MTN Rwanda, ndetse no kuba na we ari umwe mu banyamuryango bayo. Ati: "Ni uko MTN ari umubyeyi kandi tukaba tugeze muri gahunda ya “MTN Ni cyo Gihe”, ni cyo gihe cyo gutanga rero. Ikindi ni uko dukorana, kandi nanjye ndi umunyamuryango wa MTN."

Aya magambo agaragaza ko Bushali abona iki gikorwa nk'uburyo bwo gusangira n'abafana ibyiza abona binyuze mu bufatanye afitanye na MTN Rwanda, aho avuga ko igihe nk'iki ari cyo cyo gutanga no gusangira ibyishimo.

Mu bitaramo bine bimaze kuba bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, Bushali yagiye agaragara ashyikiriza abafana impano zitandukanye zirimo ibikapu, amacupa yo gutwaramo amazi, ingofero n'imipira, ibintu byatumye benshi bamwubakamo isura y'umuhanzi udataramira gusa, ahubwo unashimira abakunzi be.

Ibi bitaramo bizakomereza mu Karere ka Musanze ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, aho abahanzi umunani bazasusurutsa abazabyitabira. Harimo Amalon, Ross Kana, Marina, Davis D, Bushali, Kenny Sol, Kivumbi King na Chriss Eazy, mu gihe Riderman, wegukanye Primus Guma Guma Super Star, azatarama nk'umuhanzi w'umushyitsi.

Bushali yatangaje ko atanga impano za MTN ku bakunzi b’umuziki kubera ko ari umuryango wa Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda


Bushali agaragara kenshi ku rubyiniro rw’ibi bitaramo ahuza kuririmba ndetse no gutanga impano

KANDA HANO UREBE IKIGANIROTWAGIRANYE NA BUSHALI ASOBANURA KU MPANO ZA MTN ATANGA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...