Ndi umukristu kandi singira ishyari-Dominic Nic

- 05/03/2013 5:50 PM
Share:
Ndi umukristu kandi singira ishyari-Dominic Nic

Dominic Nic aremeza ko kugeza ubu nta bwoba afite bwo gutsindwa cyangwa gutsinda muri Salax Awards izaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Werurwe 2013. Umuhanzi watsinda wese ntiyatuma Dominic Nic agira ishyari kuko ari umukristu.

Dominic Nic uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana avuga ko byose bishoboka mu irushanwa ati: ”Burya rero mu irushanwa si byiza kwishyiramo ko ugomba gutsinda gus. Iyo utsinzwe kubyakira bikakunanira niho umuntu ujya kumva wamubaza uko yakiriye gutsindwa kwe akavuga nabi n’uburakari. Biba byiza iyo wabanje kumva ko byose bishoboka kuko uba utari mu irushanwa wenyine”

Uyu muhanzi yemeza ko mu itsinda arimo,harimo abahanzi bakomeye kandi bafite ibikorwa bifatika bakoze umwaka ushize ari nabyo byatumye bashyirwa ku rutonde rw’abahatanira iki gihembo.

Dominic

Ubwo Dominic Nic yahabwaga igihembo cya Salax Award mu mwaka wa 2010.

Yakomeje ashimangira ko yakoze ibikorwa bifatika kandi byagaragariye buri wese umwaka ushize ari nabyo ashingiraho yemeza ko akwiriye iki gihembo nk’umuhanzi wa gospel wakoze neza umwaka wa 2012. Ati:“Ibikorwa nakoze umwaka ushize hamwe n’amajwi y’abakunzi banjye nagerageje gukora uko nshoboye nkabakangurira kuntora kugeza ubu, ibi byose +bimpa amahirwe.”

Tumubajije uko yakwakira umuhanzi wakwegukana iki gihembo mu bo bahanganye, Dominic Nic yagize ati: “Ndi umukristu kandi nzi neza ko ishyari ari icyaha kingana n’ibindi byose imbere y’Imana. Mu buzima bwanjye rwose sinjya ngira ishyari ry’icyiza mugenzi wanjye andusha cyangwa icyiza yagezeho, undi wese wazegukana iki gihembo nzabyishimira rwose kandi nawe azabibona ko ntakibazo pe.”

Tubibutse ko Salax Awards muri iki cyiciro cy’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana harimo abahanzi batanu: Bobo Bonfils, Dominic Nic, Patient Bizimana, Alarme Ministries na Tonzi.

Kanda hano urebe ibikorwa Dominic Nic yakoze umwaka ushize

Munyengabe Murungi Sabin.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...