Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda, Ama G The Black yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya yayikoranye n’umuhanzi ukizamuka Fighter P, icyakora nanone ngo iyi ndirimbo ni we ubwe wayiyandikiye n'ubwo ari iy’uyu musore ukizamuka bayikoranye. Atuganiriza twamubajije impamvu asanga yarahisemo kwiyita imbwa muri iyi ndirimbo.
Ama G The Black yabwiye Inyarwanda ko iyi ndirimbo yayikoze ashaka kugaragaza ko abantu banyuranye bakunze gusuzugura abandi kenshi abasuzuguwe bikababaza, ati " Ugasanga umuntu akwise imbwa, uraye udasinziriye. Njye nakoze iyi ndirimbo ngamije kugaragaza kwicisha bugufi nkasobanura ko umuntu yakwita imbwa ukamureka wowe ukareba ibiguteza imbere mu gihe ukwise imbwa we yaba asigaye nta n'icyo bimwinjirije."
Ama G The Black ni we wanditse iyi ndirimbo yahaye Fighter P
Iyi ndirimbo “Ndi imbwa " yagiye hanze, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Evydecks mu gihe amashusho yayo yo yakozwe na AB Godwin umwe mu basore bari kuzamuka neza mu gutunganya amashusho y’indirimbo hano mu Rwanda.
REBA HANO INDIRIMBO "NDI IMBWA " YA FIGHTER P NA AMA G THEBLACK