Ndemeza ko ngarutse mu muziki - Pastor Richard Ngendakuriyo nyuma yo gushyira hanze indirimbo y'ishimwe

Imyidagaduro - 20/08/2026 5:18 PM
Share:
Ndemeza ko ngarutse mu muziki - Pastor Richard Ngendakuriyo nyuma yo gushyira hanze indirimbo y'ishimwe

Pastor Richard Ngendakuriyo, umuramyi uri kubarizwa mu Bubiligi hamwe n'umuryango we, yatangaje ko agarutse mu muziki nyuma y’igihe kitari gito atumvikana cyane mu bikorwa bishya bya muzika.

Pastor Ngendakuriyo Richard ni umwe mu baramyi bagize uruhare mu guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Kuri ubu, nyuma y’igihe yari amaze atagaragara cyane mu muziki, yongeye kugarukana indirimbo nshya yise “Ishimwe Riva Ku Mutima”, ashimangira ko iyi ari intangiriro y’urundi rugendo rushya mu muziki we.

Pastor Richard Ngendakuriyo yabwiye inyaRwanda ko indirimbo “Ishimwe Riva Ku Mutima”, ari we wayihimbye, ikaba yaravuye mu gihe yari ari gutekereza cyane ku kamaro ko gushima Imana mu buzima bwa buri munsi.

Yasobanuye ko abantu bashobora kwibagirwa gushima Imana kubera ibihe bitandukanye banyuramo, nyamara buri cyiciro cy’ubuzima gishobora kubamo imigisha n’amasomo akomeye.

Ati: “Ishimwe ryaturutse ku gihe cyo gutekereza cyane ku gushima. Mu bihe byiza n’ibibi by’ubuzima, akenshi twibagirwa kwishimira imigisha n’amasomo buri cyiciro kiduha. Numvise nkeneye kugaragaza uku gushimira bivuye mu muziki, nkuramo imbaraga mu byo nanyuzemo ndetse n’ibinkikije.”'

Kuri we, iyi ndirimbo ni uburyo bwo guhindura ubunararibonye bw’ubuzima n’ibitekerezo bye ubutumwa bwanyuzwa mu muziki.

Pastor Richard avuga ko ubutumwa bw’ingenzi buri muri “Ishimwe Riva Ku Mutima” ari ugushishikariza abantu kugira umutima wo gushima, gukomeza kugira ibyiringiro no kwihangana, nubwo ubuzima bwaba burimo ibihe bikomeye.

Ati: “Binyuze muri iyi ndirimbo, ndashaka kwibutsa buri wese akamaro ko kwishimira ibihe biriho no gukomeza ukwizera, uko ibibazo bahura nabyo byaba biri kose.”

Avuga ko “Ishimwe Riva Ku Mutima” ari ubutumire bwo gufata akanya umuntu akareba ubuzima bwe, akabona ubwiza buri mu bintu byoroshye ndetse akitoza kugira imyumvire myiza buri munsi.

Yifuza ko iyi ndirimbo igera ku muntu uri mu bihe bitandukanye by’ubuzima, yaba uri mu byishimo cyangwa uri kunyura mu bigeragezo.

Nubwo Richard Ngendakuriyo yari amaze igihe atagaragara cyane mu muziki, avuga ko icyo gihe atari icyo gutererana umurimo w’ubuhanzi, ahubwo cyari igihe cyo gutuza, kwiyubaka no gutegura ibishya.

Ati: “Iki gihe cyo kubura ntabwo cyari igihe cyo gutereranwa, ahubwo cyari ikiruhuko gikenewe cyo guhanga kugira ngo nkomeze kwiyubaka, nteze imbere ibitekerezo bishya, kandi ngire ubunararibonye butuma ubuhanzi bwanjye burushaho gukomera.”

Avuga ko ibyo bihe byamufashije gukura mu bitekerezo no mu bunararibonye, ku buryo ubu agarutse afite imbaraga nshya ndetse n’ibitekerezo byinshi byo gusangiza abakunzi b’umuziki. Ati: “Uyu munsi, nishimiye kwemeza ko nagarutse.”

Ari gutegura indi mishinga mishya

Nyuma yo gushyira hanze “Ishimwe Riva Ku Mutima”, Pastor Richard Ngendakuriyo avuga ko atagarukiye kuri iyi ndirimbo, ahubwo ko ari gutegura indi mishinga ya muzika azageza ku bakunzi be mu gihe kiri imbere.

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo yifashishijemo umugore we mu mashusho yayo, avuga ko afite imishinga mishya ari gukoraho, irimo indirimbo nshya n’indi mishinga y’ubuhanzi ateganya gusangiza rubanda. 

Intego ye, nk’uko abivuga, iracyari ya yindi yo gukora umuziki ufite ubutumwa, ukora ku mutima kandi ugira icyo uhindura ku muntu uwumvise. Ati: “Intego yanjye iracyari imwe: gutanga umuziki w’ukuri, ukora ku mutima, kandi ufite icyo uvuze.”

Kugaruka kwa Pastor Ngendakuriyo mu muziki binyuze kuri “Ishimwe Riva Ku Mutima” gutegerejweho kuba intangiriro y’indi ntambwe mu rugendo rwe rw’umuziki, nyuma y’imyaka amaze akora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Pastor Richard Ngendakuriyo yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya "Ishimwe Riva ku Mutima" agaragaramo umugore we

Pastor Richard Ngendakuriyo yemeza ko agarutse mu muziki nyuma y'akaruhuko yari yafashe ko guhanga ibihangano byinshi

REBA INDIRIMBO NSHYA "ISHIMWE RIVA KU MUTIMA" YA PASTOR RICHARD NGENDAKURIYO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...