Ndayishimiye
Thierry yari amaze iminsi ashakishwa n'ab’amakipe atandukanye yo mu mujyi wa
Kigali harimo na As Kigali yamushatse mbere yo gusinyisha Rugwiro Herve. Kiyovu
Sport yari igishakisha umusimbura wa Ngando Omar werekeje muri Afurika y'Epfo,
amahitamo yabo rero akaba yaberekeje kuri Ndayishimiye Thierry wari umaze igihe
mu mutima w'ubwugarizi bwa Marine FC.

Thierry
uri imbere, ni umukinnyi mushya wa Kiyovu Sport
Thierry
washatswe na As Kigali mbere, Marine FC ntabwo yemeye amafaranga yahabwaga ku
mwaka uyu musore yari ayifitiye, byatumye ibiganiro bihagarara. Muri Kiyovu
Sport rero Thierry agiyemo ahagaze miriyoni 7 zirimo 3 Marine FC yahawe ku
mwaka yari ayifitiye andi asigaye ahabwa umukinnyi ku masezerano y’imyaka 2. Ndayishimiye
Thierry yakiniye ikipe ya Vision JN isanzwe ikina ikiciro cya kabiri ayivamo
yerekeza muri Marine FC na n’ubu yari agikinira.