Ndayishimiye
Richard ni umwe mu bakinnyi bagaragaye ku mukino Rayon Sports yahuyemo na APR
FC. Uyu mukinnyi, yagaragaje urwego ruri hejuru ndetse abafana ba Rayon Sports
baramushima kugera ku rwego basabaga ko ikipe yahita imusinyisha hakiri kare. Ubuyobozi
bwa Rayon Sports ntabwo bwatengushye abafana kuko nabo bari bashimye imikinire
ye.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Ndayishimiye Richard n’ubuyobozi bwa
Muhazi United bahuye n'abayobozi ba Rayon Sports ngo bavugane ku mafaranga
azagurwa ndetse n'umushahara. Rayon Sports yumvikanye n'ubuyobozi bwa Muhazi
United ndetse n'umukinnyi ko Muhazi United izahabwa miliyoni 15 Frw, umukinnyi
agahabwa umushahara w'ibihumbi 800 Frw.
Ndayishimiye yerekanye urwego rwo hejuru mu mukino Rayon Sports yahuyemo na APR FC
Ndayishimiye
Richard usanzwe afite umwaka umwe ku masezerano, ikipe ya Muhazi United yahise
imubwira ko izamuha miliyoni 3 kuri Miliyoni 15 azagurwa na Rayon Sports. Richard
acyumva ibi, yahise asimbukira hejuru, avuga ko atakwemera kujya muri Rayon
Sports aguzwe miliyoni 3.
Amasezerano
ya Richard muri Muhazi United avuga ko mu gihe yava muri iyi kipe adasoje
amasezerano, ikipe yamugura, amafaranga izatanga agomba kuvanwaho 30% azahabwa Muhazi United.
Ndayishimiye
Richard yafashe umwanzuro ko Muhazi United nitemera gukurikiza ibiri mu masezerano,
azemera akayikinira umwaka asigaje ubundi akazashaka ikipe yigenga. Richard
yageze muri Muhazi United mu mwaka ushize w'imikino aguzwe miliyoni 4 ku myaka
ibiri.
Muhazi United isanzwe irimo uyu mukinnyi amezi abiri y'umushahara mu gihe uku kwezi kwashira itayamuhaye yagendera ubuntu

