Kuwa Mbere tariki ya 2 Nyakanga 2018 ni bwo Ndayisaba Fabrice uyobora akaba na nyiri umuryango uzwi nka “Ndayisaba Fabrice Foundation” yafashe urugendo agana mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Gatore, akagari ka Muganza mu mudugudu wa Rebero aho umuryango w’uyu mwana uba kugira ngo bamukorere ibirori byo kwizihiza umwaka amaze avutse. Muri uyu muhango, Ndayisaba Fabrice yavuze ko umuryango “Ndayisaba Fabrice Foundation” icyo umaze ari ugufasha abana badafite kivurira baba babana n’imiryango yabo bwite cyangwa babana n’abo mu miryango bafitanye isano.
Ndayisaba yavuze ko yaje kumenya ibijyanye na Akaliza Blessing Anaelle ubwo yasomaga ibinyamakuru akaza kubona inkuru ivuka ko mu Karere ka Kirehe, umurenge wa Gatore akagari ka Muganza mu mudugudu wa Rebero hari umwana wavanwe mu musarane nyuma yo gutabwamo na nyina umubyara. Nyuma ni bwo ngo yaje kwiyemeza kwita kuri uyu mwana kuzageza akuze agatangira kwishoboza kubaho kuko Murekatete Clarisse umubyara yavugaga ko yamutayemo bitewe n'uko yumvaga atazabona uko amurera kubera amikoro.
“Namenye amakuru y’uyu mwana biciye mu itangazamakuru kuko ntabwo nari kubimenya. Naje kuza muri Kirehe nshakisha aho aba ndahamenya bituma ngira imbaraga zo kwita kuri uyu mwana mu bushobozi umuryango wacu ufite. Ndishimye kuba ameze neza ndetse atanarwaragurika kandi hamwe n’Imana azakura nawe afashe umuryango Nyarwanda”. Ndayisaba Fabrice


Ndayisaba Fabrice yitegura kujya i Kirehe
Ndayisaba Fabrice yashimye abatuye mu mudugudu wa Rebero bitanze bakavana uyu mwana mu musarane yari yatawemo bakamukorera isuku bityo ko isura nziza uyu mwana afite ari umusaruro mwiza w’akazi bakoze icyo gihe.
Iyamuremye Antoine umuyobozi w’umurenge wa Gatore wari witabiriye ibi birori yavuze ko Ndayisaba Fabrice atabona icyo amuvugaho kirenze kumubwira ko ari umugabo cyane kandi ko nk’umurenge nabo bemeye ko uyu mwana azajya ahabwa ibyo kumufasha kubaho byiyongera ku bitangwa na Ndayisaba Fabrice Foundation. Iyamuremye avuga ko mu murenge wa Gatore bagira gahunda ya “Shisha Kibondo” ibafasha kugaburira abana bakagira ubuzima buzira umuze.

Iyamuremye Antoine umuyobozi w'umurenge wa Gatore ageza ijambo ku bari bitabiriye

Mu nzira agenda

....ageze i Kirehe



Atunganya ibintu byose


Umutsima wari wateguriwe Anaelle


Abana mu mutuzo bategereje ibirori


Ndayisaba Fabrice ateruye Anaelle

Ndayisaba Fabrice (Ibumoso) na Antoine Iyamuremye (Iburyo) umuyobozi w'umurenge wa Gatore

Biragaragara ko Anaelle amaze gukura kandi ameze neza

Ababyeyi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Iyamuremye Antoine ateruye Anaelle



Anaelle akorerwa ibiro by'umunsi mukuru w'amavuko

Abatuye umudugu wa Rebero batrashimirwa uruhare bagzie ku buzima bwa Anaella
PHOTOS: Iradukunda Desanjo (Inyarwanda.com)
