Ndashimira abafana ba The Ben bose bantoye-The Ben

- 10/03/2013 2:34 PM
Share:
Ndashimira abafana ba The Ben bose bantoye-The Ben

Nyuma yo kwegukana igihembo cy’umuhanzi nyarwanda wakoze neza kurusha abandi baba mu mahanga mu marushanwa ya Salax Awards, The Ben arashimira abafana be bose.

Mu kiganiro na The Ben mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, The Ben yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba ari we muhanzi nyarwanda uba mu mahanga wahawe iki gihembo, nk’ikimenyetso cy’uko yakoze kurusha abandi.

The Ben ati: “Byanshimishije cyane. Nabyakiriye neza cyane. Ndashimira abafana ba The Ben bose n’aba Press One muri rusange. Ni ikintu gikomeye cyane kandi ndashimira Imana.”

REBA INDIRIMBO NZARIRIMBA IGITANGAZA YA THE BEN:


Uyu muhanzi uherutse kugeza ku bafana be amashusho y’indirimbo ye Nzaririmba igitangaza, aratangaza ko yishimiye by’ikirenga Ikirezi Group, bategura Salax Awards, abanyamakuru, abantu bose bakunda indirimbo ze, abamufasha mu buhanzi bwe, Press One Ent. Ndetse n’abafana be muri rusange.

The Ben witegura gushyira hanze indirimbo ebyiri zizaba zifite n’amashusho yazo dore ko mu buryo bw’amajwi zarangiye, arateganya kuzaza gutaramira abafana be mu minsi iri imbere gusa ntaramenya neza ukwezi, umunsi n’isaha azagerera i Kigali.

Igihembo cya The Ben cyafashwe na Uncle Austin na we ukorera indirimbo ze muri Press One iherereye i Chicago.

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...