Ibi bihembo byatangiwe muri Kivu
Intare Arena mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026, bigamije
gushimira no gushyigikira impano zitandukanye ziri mu ruganda rw’umuziki zirimo
abahanzi, aba-Dj, abatunganya umuziki n’abandi bafite uruhare mu iterambere
ry’imyidagaduro muri aka karere.
Ni ibirori byasusurukijwe
n’abahanzi batandukanye bo mu Karere ka Rubavu ndetse n’abatumirwa baturutse mu
bice bitandukanye by’igihugu, barimo Bwiza, Riderman na Dj Baby.
Mu bitaramo byashimishije benshi,
harimo icya Dj Baby watunguranye agaragaza ubuhanga mu kuvangavanga imiziki,
ibintu byatumye benshi bamukomera amashyi ndetse bamwitura icyubahiro
cyihariye.
Uyu mukobwa yahawe umwanya wo
gucuranga nyuma y’uko Riderman avuye ku rubyiniro, mbere y’uko Bwiza yataramira
abari bitabiriye ibi birori.
Yatangiye ‘set’ ye acuranga zimwe
mu ndirimbo zikunzwe muri iki gihe zirimo Zenzele, Dansa, Biri Marung,
Terminator n’izindi zo mu njyana ya Amapiano, ibintu byatumye abari aho babyina
kandi banyurwa n’imihitire ye y’indirimbo.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Dj Baby yavuze ko nubwo amaze igihe gito muri uyu mwuga, amaze
kuwushyiramo imbaraga nyinshi zirimo kwiga no kwitoza, ndetse afite icyizere
cyo kugera ku rwego rwo hejuru mu gihe kitari kirekire.
Yagize ati: “Intego mfite iragutse.
Ndashaka kuba umu-Dj mpuzamahanga, ariko byose bizatangirira hano mu Rwanda.
Mbere na mbere ngomba kubanza kwereka Abanyarwanda ibyo nshoboye n’impano
indimo. Ikindi ni uko nshaka ko uyu mwuga uba akazi kanjye ka buri munsi,
ukantunga kandi ukambera umwuga nyakuri.”
Amagambo ye agaragaza icyerekezo
n’icyizere afite cyo kwagura ibikorwa bye no gukomeza kuzamura urwego
rw’ubuhanzi bwe.
Dj Baby ari mu bakobwa bakomeje
kwinjira no kwigaragaza mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda, asanga abandi
bamaze kubaka amazina yabo muri uru rwego.
Ni umwuga umaze igihe ugaragaramo
abagabo benshi, cyane cyane bitewe n’imiterere yawo isaba gukora nijoro mu
tubari, mu bitaramo no mu yandi maserukiramuco.
Nubwo bimeze bityo, abakobwa nka Dj
Baby bakomeje kwerekana ko impano, ubushake n’umuhate bishobora kubafasha
kwigarurira uyu mwuga no kuwugiramo uruhare rukomeye.
Ubwitabire n’uburyo yakiriwe muri Rubavu Music Awards and Talent Detection ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko Dj Baby ari imwe mu mpano zikiri kuzamuka zikwiye gukurikiranwa mu rugendo rwazo, cyane ko we ubwe yemeza ko ibyo abantu bamubonyeho ubu ari intangiriro y’inzozi afite zo kuzamuka akagera ku rwego mpuzamahanga.

Dj Baby yavuze ko ashaka kugeza ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga, ni nyuma yo gutanga ibyishimo bikomeye muri Rubavu Music Awards and Talent Detection

Uyu mukobwa ukomeje kuzamuka mu mwuga wo kuvanga imiziki yashimishije benshi, ahishura inzozi afite zo kugera ku rwego mpuzamahanga

Dj Baby yavuze ko atagamije gucuranga nk’ibyo kwishimisha gusa, ahubwo ashaka kubigira umwuga umutungira ubuzima

Mu bakobwa bari kwandika amateka mu
mwuga wa Dj mu Rwanda, Dj Baby ari mu bagezweho
