Nel Ngabo avuga ko mu buryo yifuza
guteguramo icyo gitaramo, yifuza kugera ku rwego rw'ibyo umuhanzi King James
yakoze, ubwo yandikaga amateka yo kuzuza BK Arena mu bitaramo bibiri byabaye ku
wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026.
Uyu muhanzi yabigarutseho ku wa
Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026, mbere gato yo gufata indege imwerekeza muri
Repubulika ya Tchèque, aho yagiye kwitabira iserukiramuco rya AfrOstrava 2026
rizabera mu Mujyi wa Ostrava ku wa 14 n'uwa 15 Kanama 2026.
AfrOstrava 2026 ni iserukiramuco
rihuza umuziki, umuco n'imbyino byo ku Mugabane wa Afurika n'ibindi bice
by'Isi, rikaba ari rimwe mu mahirwe Nel Ngabo akomeje kubona yo kugeza umuziki
we ku bantu bo hanze y'u Rwanda.
Nel Ngabo amaze kugira ibikorwa
byinshi mu muziki, birimo album eshatu yashyize hanze, zikaba zaramuhaye
ibihangano bihagije yakwifashisha mu gukora igitaramo cye bwite.
Ni muri urwo rwego yabajijwe niba
nawe yaba ateganya gukora igitaramo cy'umwihariko, cyane ko amaze kugira
umubare munini w'indirimbo zishobora gutuma abafana be bamara igihe kinini
bishimira umuziki we.
Mu gusubiza, Nel Ngabo yagaragaje
ko igitekerezo cyo gukora igitaramo cye atari gishya kuri we. Ahubwo yavuze ko
amaze igihe abitekerezaho, ariko ko ikintu cya mbere ashyize imbere ari
ukugitegura neza, kugira ngo atazagikora kubera gusa ko igihe kigeze.
Ati: “Mba mbirimo cyane. Mba nshaka
gutegura ibintu ku buryo nzaha abantu ikintu gishyitse. Ndashaka kugera
ikirenge mu cya Mukuru wanjye King James.”
Yongeyeho ko nubwo yifuza gutera
iyo ntambwe, adashaka gukora igitaramo mu buryo bwihuse cyangwa adafite
umushinga wimbitse wacyo.
Ati: “Ibintu byose birashoboka,
ariko ntabwo nshaka gutanga ibintu nabyihutishije kugira ngo ngo nkore
igitaramo. Ndabishaka, ariko n'ibintu umuntu agomba kwitondera, ni vuba ariko.”
Iyo Nel Ngabo avuga gutera ikirenge
mu cya King James, ntabwo ari amagambo ashingiye gusa ku kuba bombi ari
abahanzi b'abanyarwanda, ahubwo ahereye ku mateka King James aherutse kwandika
imbere y'abakunzi b'umuziki.
Ku wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026,
King James yakoze ibitaramo bibiri bikurikirana muri BK Arena, byombi bigakorwa
mu buryo bwagutse kandi bigahuriza hamwe ibihe bitandukanye by'umwuga we kuva
mu myaka yatangiye umuziki kugeza ku bihangano bye bya vuba.
Ibyo bitaramo byabaye urugero
rushya mu muziki w'u Rwanda, cyane cyane ku bahanzi bashaka kwerekana ko
igitaramo cy'umuhanzi umwe gishobora kuba umushinga munini, uteguwe mu buryo
bw'umwuga kandi ugahuriza hamwe abafana benshi.
Kuri Nel Ngabo, ibyo King James
yakoze ni urugero ashaka kwigana mu gihe azaba ageze ku rwego rwo gutumiza
abakunzi be mu gitaramo cye bwite.
Kuba Nel Ngabo afite album eshatu
kandi akaba amaze igihe yubaka izina rye, bituma igitekerezo cyo gukora
igitaramo cye bwite kirushaho kugira ishingiro.
Indirimbo ze ziri kuri izo album
zimaze kumuha umubare munini w'ibihangano yakwifashisha mu kubaka igitaramo
gifite igitekerezo cyihariye, aho gufata gusa indirimbo nke zizwi cyane.
Ariko we yumvikanisha ko kuba afite
ibihangano byinshi bidahagije kugira ngo ahite ategura igitaramo.
Ashaka ko igihe azakora igitaramo
cye, kizaba gifite igisobanuro kirenze kuba ari umuhanzi wafashe umunsi akajya
kuririmba imbere y'abafana. Yifuza ko kizaba igikorwa gishyitse, gifite
imyiteguro ihagije kandi kigaragaza urugendo amaze gukora mu muziki.

Nel Ngabo yatangaje ko atekereza
gukora igitaramo cye bwite, kandi yifuza gutera ikirenge mu cya King James
