Uko
bucyeye n’uko bwije, abantu bakunze gushaka imirimo bakora aho abenshi
bari kujya mu mwuga wo kuvanga imiziki bigatuma abantu batangira gucyeka ko uyu
mwuga waba woroshye.
Dj
Ceed uri mu bamaze igihe muri uyu mwuga akaba n’umwe mu bagezweho, yavuze ko
uyu mwuga utoroshye habe na gato ariko kandi abawukora bakwiye kwiga guhanga
udushya no gukora cyane.
Ati: “Hari benshi bagize ijambo kuri uyu mwuga wacu, bawugaragaza nk’umwuga woroshye cyane ariko si ko biri. Uyu mwuga urakomeye ku rwego utakumva.
Tekereza kumva indirimbo zirenga 100,000 ugahitamo 10 cyangwa 50 ugomba gucuranga kandi zose zidasigana, ukamenya n’uburyo bwo kuzikurikiranya.”
Akomeza agira ati: “Birashoboka ko hari bamwe bavanga uyu mwuga n’indi mirimo
bituma hari benshi bumva ko babyikorera bakabishobora ugasanga barimo
bakoreramo amakosa ngo baracuranga.”
Avuga
ko ubu ahanze imbaraga mu kuvanga imiziki ndetse no gukora cyane kuko uyu mwuga
ari umwe mu byazamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga.
Ati: “Ibintu byose biva mu gukora. Njyewe ubwange, mfite gahunda yo gukora cyane bitari
uguhesha ishema abakora umwuga umwe nange ahubwo no guhesha ishema ibendera ry’u
Rwanda. Ntujya ubona ibitaramo bikomeye by’aba-Dj nkaDj Coffee n’abandi? Byose
byavuye mu gukora.”
Muri
uyu mwaka, Dj Ceed amaze gukora ibitaramo byinshi kandi bikomeye cyane
bigaragaza imbaraga ashyize muri uyu mwuga. Ku ikubitiro, yabanje gukora
igitaramo “New Year Eve” yari yahuriyemo Logan Joe, Fire Man n’abandi bavangamiziki
nka Dj Clara, Huybbie na Dj NoFace.
Nyuma
yo gucuranga mu Urutozi Challenge Final Concert, yongeye gukora mu gitaramo
cyiswe “Kigali Shades Night” nacyo cyarimo umuhanzi Logan Joe na Nillan kikaba cyarabaye
ku wa 06-02-2026.
Ku munsi wa Saint Valentin, Dj Ceed yacuranze mu gitaramo cya Princess Lover ariko kandi akaba afite n’ibindi bitaramo akora mu minsi y’imibyizi buri cyumweru aho kuri uyu wa Gatatu nabwo azacuranga mu gitaramo City Girls Wednesday agahuriramo na Joxy Parker na Ella Ling.



Dj Ceed aherutse gukora igitaramo Kigali Shades Night






Logan Joe yatanze ibyishimo icyo gihe mu gitaramo cya Dj Ceed


Dj Ceed avuga ko icyubahiro cy'umwuga wo kuvanga imiziki kizava mu gukora cyane kandi ko ibendera ry'Igihugu rizazamukira muri uko gukora cyane
