“Ndarambiwe” – Justin Bieber yatuye intimba amaranye igihe

Imyidagaduro - 17/06/2025 1:35 PM
Share:

Umwanditsi:

“Ndarambiwe” – Justin Bieber yatuye intimba amaranye igihe

Umuhanzi w’icyamamare ku isi, Justin Bieber, wamenyekanye cyane akiri muto, yatangaje amagambo akomeye yerekana uko amerewe mu buzima bwe bwo mu mutwe, agaragaza ko amaranye igihe kinini intimba n’umunaniro w’umubiri n’uw’umutima.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Instagram, Bieber yavuze ko yiyumva nk'uwacitsemo ibice, ananijwe kubaho asabwa buri gihe gukira ibikomere, ndetse no guhora agerageza kuba uwo abandi bashaka ko aba we.

Yagize ati: “Uko ndushaho kugerageza gukura, ni ko ndushaho kwibanda kuri njye ubwanjye, kandi birandenze. Ndambiwe kwitekerezaho.”

Yavuze ko amagambo y’abantu bamubwira kenshi ko agomba gukira, ahubwo amushyira mu rujijo kuko yumva ari we wenyine uzi uburemere bw’ibyo arimo gucamo.

Ati: “Abantu bakomeza kumbwira ngo nkire. Ese ntimwumva ko iyo nza kuba nshobora kwikiza mba ntarabikoze? Nzi neza ko ndi umuntu ufite ibibazo. Nzi ko mfite umujinya utari mwiza. Maze ubuzima bwanjye bwose ngerageza kuba nk’abandi bavuga ko bakize, ariko ahubwo birushaho kunaniza umutima wanjye.”

Uyu muhanzi yavuze ko uko yihatira gukura no kwiyubaka, bituma ahora yitekerezaho cyane ku buryo abibona nk’ubuzima bumunaniza.

Yakomeje agira ati: “Yesu ni we wenyine niwe utuma nshishikazwa no guhindura ubuzima bwanjye ku bw'ineza y'abandi. Kuko, mu by’ukuri, ndambiwe kwitekerezaho buri gihe. Namwe se, ntimurambiwe?”

Aya magambo ayavuze nyuma y’uko mu bihe bishize agaragaje ko arimo kurwana n’indwara ya ‘Ramsay Hunt Syndrome’, ituma igice kimwe cy’amaso n’umunwa bitongera gukora, bikaba byaramuteye guhagarika ibikorwa byo kuririmba mu gihe runaka.

Justin Bieber yatangaje ko arambiwe kubaho uko abantu bashaka kuko ari we wenyine uzi neza ibibazo ari kunyuramo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...