Mu butumwa yanditse ku
rubuga rwa Instagram, Bieber yavuze ko yiyumva nk'uwacitsemo ibice,
ananijwe kubaho asabwa buri gihe gukira ibikomere, ndetse no guhora agerageza
kuba uwo abandi bashaka ko aba we.
Yagize ati:
Yavuze ko amagambo
y’abantu bamubwira kenshi ko agomba gukira, ahubwo amushyira mu rujijo kuko yumva ari we wenyine uzi uburemere bw’ibyo arimo gucamo.
Ati: “Abantu bakomeza kumbwira
ngo nkire. Ese ntimwumva ko iyo nza kuba nshobora kwikiza mba ntarabikoze? Nzi neza
ko ndi umuntu ufite ibibazo. Nzi ko mfite umujinya utari mwiza. Maze ubuzima
bwanjye bwose ngerageza kuba nk’abandi bavuga ko bakize, ariko ahubwo
birushaho kunaniza umutima wanjye.”
Uyu muhanzi yavuze ko uko
yihatira gukura no kwiyubaka, bituma ahora yitekerezaho cyane ku buryo
abibona nk’ubuzima bumunaniza.
Yakomeje agira ati:
Aya magambo ayavuze nyuma
y’uko mu bihe bishize agaragaje ko arimo kurwana n’indwara ya ‘Ramsay Hunt Syndrome’, ituma igice
kimwe cy’amaso n’umunwa bitongera gukora, bikaba byaramuteye guhagarika
ibikorwa byo kuririmba mu gihe runaka.