Mu butumwa Iradukunda Elsa yanyujije kuri Instagram, yagize ati: “Isabukuru
nziza nshuti yanjye magara, dore undi mwaka w’umugisha uratangiye nkwifurije
ibyiza byose bibaho, Imana iguhe umunezero, umugisha, intsinzi n’urukundo. Ndagukunda cyane ".
Ubu bukaba aribwo butumwa bwa mbere mu mateka y’urukundo rwa
Miss Elsa na Prince Kid uyu mukobwa ashyize ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko uyu ariwe yihebeye, dore ko bamaze no gusezerana kubana akaramata.
Urukundo rw’aba bombi rukaba rumaze igihe kinini nk’uko inshuti za
hafi z’aba bombi zagiye z’ibitangaza, ariko by’umwihariko rukaba rwaramamaye mu
bihe byo gufungwa kwa Prince Kid mu mezi ya mbere y’umwaka wa 2022.
Kuwa 02 Werurwe 2023 (ejo hashize) aba bombi bakaba barasezeranye imbere y’amategeko
ya Repubulika y’u Rwanda kubana akaramata, ibintu byatigishije imbuga
nkoranyambaga abantu babarata amashimwe, banabifuriza amahirwe mu buzima bushya
batangiye.
Ubukwa bw’aba bombi bukaba bwitezwe mu bihe bitari ibya kure, ndetse hari n’amakuru avuga ko buri muri uku kwezi kwa Werurwe 2023.
Miss Elsa Iradukunda akaba yarabonye izuba kuwa 25 Werurwe 1998. Ni umwe mu bakobwa bahiriwe n’amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda. Yasoreje
amashuri yisumbuye muri King David aho yize ubuvanganzo, ubukungu n’ubumenyi bw’isi.
Mu buzima busanzwe akunda koga cyane, mu gihe Prince Kid ari umwe mu bagabo bubatse izina mu myidagaduro nyarwanda, akaba nyiri kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda.
Akanyamuneza ni kose kuri Miss Elsa n'umugabo we (mu mategeko) Prince Kid wizihiza isabukuru y'amavuko
Urukundo rwabo rugereranwa n’urwo muri filimi kubera imbaraga rufite, byagaragajwe n'ibihe bikomoye by’ifungwa rya Prince Kid
Aha ni ku munsi w’ejo hashize ubwo Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) yasezeranyaga Miss Elsa kumubera umugabo
Aha Miss Elsa nawe ati nanjye nzakubera umugore nk’uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya
Ibyishimo n’umunezero byari bibasendereye