Ndabatamo! Ndahiro Valens Papy agiye gusohora indirimbo yakoranye na Theo Bosebabireba

Imyidagaduro - 03/05/2023 7:37 PM
Share:

Umwanditsi:

Ndabatamo! Ndahiro Valens Papy agiye gusohora indirimbo yakoranye na Theo Bosebabireba

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy ukunzwe n'abatari bacye kubera uburyo avugamo inkuru ye, agiye gusohora indirimbo yakoranye na Theo Bosebabireba.

Hashize iminsi abanyamakuru batandukanye bari kwinjira ku bwinshi mu muziki. Ndahiro Valens Papy ni umwe muri bo kuko agiye gukora ndetse no gushyira hanze indirimbo yakoranye na Theo Bosebabireba.

Mu kiganiro cyihariye yahaye inyaRwanda.com, Ndahiro yavuze ko umushinga w’iyi ndirimbo warangiye, ahubwo hasigaye kubinoza gusa.

Ndabatamo! Iyi mvugo yamenyekanye ndetse izanwa n’abantu biganjemo ibyamamare, ahanini bitewe n’indirimbo za Yago wacibwaga intege mu gukora umuziki.

Kuva icyo gihe yahise iba imvugo ye ku buryo iyo yegereje gusohora indirimbo avuga ngo "ejo ndabatamo", n’abandi bati Yago "adutayemo".


Ndahiro ari mu myiteguro yo gusohora indirimbo

Nyuma y’iyo nkundura, abantu benshi bahise batangira gushoza intambara, ari ho hajemo na Ndahiro bamwe bati "Ubu wajya kumva na Ndahiro Valens ngo adutayemo "

Mu kumubaza niba hari abazamuca intege, Ndahiro yavuze ko ibyo atabyitayeho kuko ashishikajwe no gukora umuziki.


Theo Bosebabireba wakoranye indirimbo na Ndahiro ari mu baramyi bakunzwe mu gihugu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...