Yashyizwe kuri uru rutonde rwa Africa Youth Awards ku
bufatanye na Avance Media. Uru rutonde ruriho abantu bakomoka mu bihugu 25 biri
ku mugabane wa Afurika.
Uru rutonde rushyurwaho urubyiruko rw'indashyikirwa mu kwihangira imirimo, ibyamamare mu bintu bitandukanye yaba muri sinema, umupira w'amaguru kuririmba n'ibindi; n'abazwi ku mbuga nkoranyambaga.
Uretse Ncuti Gatwa, kuri uru rutonde undi munyarwanda uriho ni Faith Keza
wayoboye Irembo Ltd ,ikigo nyarwanda
cy’Ikoranabuhanga kinafite urubuga rutangirwaho serivisi za Leta.
Hakabaho kandi Tesi Rusagara, usanzwe ari Umuyobozi
Mukuru wa Kigali Innovation City.
Kuri uru rutonde ruriho ab’igitsina gore 43 n’abagabo
57 rwihariwe n’Abanya- Nigeria bagera kuri 31, Kenya ihagarariwe na 11 , Ghana
ifitemo 10, Tanzania ihagarariwe na 7 mugihe Afurika y’Epfo ifitemo 5.
Uru rutonde rw’urubyiruko 100 ruvuga rikijyana muri
Afurika ruriho bamwe mu banyamuziki n’ibyabamare bikomeye muri Afurika birimo abanya-Nigeria
barimo umuhanzi Asake ugezweho cyane
muri iki gihe, Burna Boy, CKay, Tems Wizkid n’abandi.
Hariho kandi abanya-Senegal Khaby Lame wamamaye kuri Tik Tok n’umukinnyi w’umupira w’amaguru Sadio Mane;
abanya-Tanzania barimo Umunyamakuru Millard Ayo ndetse n’umuhanzikazi Zuchu;
abanya-Ghana barimo Wode Maya wamamaye
kuri Youtube ndetse n’umuhanzi Black Sherif n’abandi.
Mizero Ncuti Gatwa w’imyaka 30 uri mu banyarwanda
bagaragara kuri uru rutonde, yamamaye kubera filime y’uruhererekane ya Netflix
yitwa Sex Education.
Gatwa yavukiye muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa
15 Ukwakira 1992. Avuka kuri Dr. Tharcisse Gatwa, umunyamakuru akaba
n’umwanditsi ukomeye ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu by’Iyobokamana. Afite
inkomoko i Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Gatwa Ncuti n’umuryango we bimukiye muri Écosse mu gihe
cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ni naho uyu musore yakuriye.
Yize ibijyanye no gukina filime muri Kaminuza Royal
Conservatoire of Scotland, yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya
Kaminuza mu Ishami ryo gukina Filime mu 2013.
Kuri ubu we n’umuryango we na nyina batuye mu Mujyi wa
Londres mu Bwongereza.
Yatangiye gukina muri filime zitandukanye mu 2014 mu
yitwa Bob Servant, mu 2015 akina mu yitwa Stonemouth, mu 2019 muri Sex
Education yamwubakiye izina bikomeye na Horrible Histories: The Movie – Rotten
Romans.
Nyuma yo gukina muri Sex Education yahatanye mu bihembo
bitandukanye birimo MTV TV & Movie Awards itangirwa muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika mu byiciro bibiri; icy’umukinnyi wa filime uri kuzamuka ndetse
n’icy’uwasomanye neza, hombi ntiyabashije kwegukana igihembo na kimwe.
Mu 2019 kandi nabwo yahatanye mu bihembo birimo BAFTA
Scotland nk’umukinnyi mwiza wa filime y’uruhererekane icishwa kuri televiziyo,
ariko ntiyabasha kwegukana igihembo.
Mu 2019 ikinyamakuru gikomeye cya Elle cyashyize Mizero Ncuti Gatwa ku rutonde rw’abanyempano 50 bari kugaragaza impinduka kurusha abandi [50 Game-changers].
Mu 2019 kandi yashyizwe n’Ikinyamakuru The New York
Times ku rutonde rw’abantu 10 icyo kinyamakuru kibona bitwaye neza mu myuga
itandukanye bakora.
Tariki 13 Werurwe 2020 yegukanye igihembo cy’umukinnyi
wa filime uri kuzamuka neza mu bihembo bya The Broadcasting Press Guild [BPG],
bitegurwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bandika, abo ku mateleviziyo ndetse
n’abo kuri Radio.
Ubu ategerejwe nk’umukinnyi mukuru wa filime ya BBC
yiswe Doctor Who itaganyijwe gusohoka uyu mwaka. Mizero Ncuti Gatwa niwe
mukinnyi wa filime wa mbere ukinnye iyi filime ‘Doctor Who’ adafite inkomoko mu
Bwongereza.

Ncuti Gatwa amaze kubaka izina muri sinema
Tesi Rusagara, Umuyobozi wa Kigali Innovation City nawe
ari kuri uru rutonde
Faih Keza wayoboye Irembo imyaka itanu ari kuri uru
rutonde
Uru rutonde ruriho ibyamamare bitandukanye