Perezida Donald Trump yatangaje ibi ku wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama, ubwo yahamagaraga Nicki Minaj ku rubyiniro mu nama yiswe Trump Accounts Summit yabereye i Washington, D.C. Yagize ati: “Navuze nti 'ngiye kureka inzara zanjye zikure kuko nkunda izo nzara ze'. Nzazireka zikure.”
Mu ijambo rye, Trump yashimiye Nicki Minaj kuba amushyigikiye byeruye, avuga ko ari umwe mu bamushyigikiye by’ukuri, anongeraho ko “yahoranye na twe kuva kera.”
Mu ijambo Nicki Minaj yatanze muri iyo nama, yashimye gahunda ya Trump yo gushyiraho konti z’ishoramari zigenewe abana bavukira muri Amerika, avuga ko ari igitekerezo kizafasha abana gutangira ubuzima bafite icyerekezo cyiza cy’ubukungu.
Nk’uko byatangajwe na CNBC, Nicki Minaj ateganya gutanga inkunga iri hagati ya $150,000 na $300,000 muri izo konti. Yagize ati: “Ndi umufana wa mbere wa Perezida, kandi ibyo ntibizahinduka.”
Yakomeje avuga ko amagambo amunenga atamuca intege na gato, ahubwo amutera imbaraga zo gukomeza gushyigikira Trump. Yagize ati: “Ntituzemerera abantu gukomeza kumutoteza. Afite imbaraga nyinshi zimushyigikiye, kandi Imana iri kumurinda. Amen?”
Nicki Minaj yari yatangaje ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) ku wa 24 Mutarama ko azitabira iyo nama yabereye muri Minisiteri y’Imari ya Amerika (Treasury Department), anasobanura ko izo konti ari “igisobanuro nyacyo cyo gutekereza ku hazaza h’abandi.”
Yagize ati: “Kwigisha abana hakiri kare ibijyanye n’imari no kubashyigikira mu bijyanye n’ishoramari bizabaha intangiriro nziza mu buzima. Hari n’aho bazigisha ababyeyi babo uko bashora imari, ibyo bikanezeza cyane.”
Izi Trump Accounts zatangijwe binyuze mu itegeko ryiswe One Big Beautiful Bill Act. Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida (White House), zizagenerwa abana bose b’Abanyamerika bavutse/bazavuka hagati ya tariki ya 1 Mutarama 2025 na tariki ya 31 Ukuboza 2028.
Buri konti izatangirana n’inkunga ya Leta ya $1,000, kandi izajya yakira andi mafaranga atarenze $5,000 ku mwaka, ayo mafaranga agashorwa mu isoko rusange ry’imigabane (stock market).
Abana bazabona uburenganzira bwo gukoresha ayo mafaranga bageze ku myaka 18, kandi White House ivuga ko, aramutse adakuweho, ayo mafaranga ashobora kugera kuri miliyoni $1.9 umwana ageze ku myaka 28.
Amafaranga yo gushyigikira iyi gahunda yatanzwe n’abaterankunga ba MAGA barimo Nicki Minaj, ndetse na Michael Dell, washinze Dell Technologies, n’umugore we Susan Dell, bemeye gutanga arenga miliyari $6 mu Ukuboza 2025. Icyo gihe, Trump yavuze ko iyo nkunga ari imwe mu bikorwa by’indashyikirwa byabaye mu mateka ya Amerika.
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(680x238:682x240)/Nicki-Minaj-Donald-Trump-3-012826-06f04040e2a34372b95dbf61a6fd2fac.jpg)
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(940x452:942x454)/nicki-minaj-donald-trump-accounts-summit3-12826-76c7b9dc0d5d413eb26aca285ea10a3e.jpg)
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(669x521:671x523)/_Nicki-Minaj-Donald-Trump-012826-f9c57f2a59c945cb86fb81aa73c3a37e.jpg)

Perezida Trump yatangaje ko yakunze cyane inzara za Nicki Minaj
