Ni inkuru yatunguye benshi ndetse
ikomeza kongera ibyishimo mu bakunzi b’umuziki n’umupira w’amaguru, cyane ko
Shakira asanzwe afatwa nk’umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu ndirimbo
z’Igikombe cy’Isi.
Mu mashusho y’iminota mike yashyize
hanze ku mbuga nkoranyambaga ze, Shakira agaragara ari kuri Stade ya Maracanã
Stadium iri mu mujyi wa Rio de Janeiro, ahazwi cyane mu mateka y’umupira
w’amaguru ku Isi.
Ari hagati y’ababyinnyi benshi,
Shakira yumvikana aririmba amagambo arimo ubutumwa bwo kwiyubaka no kongera
imbaraga nyuma y’ibigeragezo, aho agira ati “Aha hantu ni ho ukwiriye kuba…
Icyakubabaje cyangwa cyagushegeshe rimwe ni cyo cyagukomeje.”
Iyo ndirimbo yiswe “Dai Dai”,
biteganyijwe ko izajya hanze ku wa 14 Gicurasi 2026.
Kugaruka kwa Shakira mu ndirimbo
z’Igikombe cy’Isi ntabwo ari ibintu bishya. Mu 2010, ubwo Afurika y’Epfo yari
yakiriye ‘FIFA World Cup’, yakoze amateka akomeye binyuze mu ndirimbo Waka Waka
(This Time for Africa), yabaye kimwe mu bihangano byakunzwe cyane ku Isi ndetse
bikomeza kuba ikimenyetso cy’amarangamutima yaranze icyo gikombe cy’Isi.
Kuri iyi nshuro, kuba yahisemo
gukorana na Burna Boy byatumye benshi bavuga ko FIFA ishaka kongera gushyira
imbaraga mu njyana zifite igikundiro ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane
Afrobeats imaze imyaka mike ifite ijambo rikomeye ku ruhando rw’umuziki.
Burna Boy nawe ni umwe mu bahanzi
bamaze imyaka mike bahindutse ubukombe ku Isi, aho ibikorwa bye bikomeje
kwambuka imipaka ya Afurika.
Kuba ahuriye na Shakira kuri iyi ndirimbo,
benshi babifata nk’ihuriro ry’imico n’injyana zitandukanye zihuza umugabane wa
Afurika n’Amerika y’Amajyepfo.
Mu gihe “Dai Dai” iri gutangira
kuvugisha benshi, FIFA nayo iri gukomeza imyiteguro y’Igikombe cy’Isi cya 2026
kizatangira ku wa 11 Kamena, umukino ubanza ugahuza Mexico na Afurika y’Epfo
kuri Stade ya Azteca iri mu mujyi wa Mexico City.
Umukino wa nyuma uzabera kuri
MetLife Stadium ku wa 19 Nyakanga 2026.
Iyi ndirimbo ya Shakira na Burna
Boy kandi ije mu gihe sosiyete ya Coca-Cola nayo iherutse gushyira hanze indirimbo
‘anthem’ yayo ya FIFA World Cup 2026 yahuriyemo J Balvin, Travis Barker, Amber
Mark na Steve Vai, ishingiye ku ndirimbo “Jump” ya Van Halen.
Gusa nubwo hari izo ndirimbo zose
ziri gusohoka, benshi bamaze guhanga amaso “Dai Dai” ya Shakira na Burna Boy,
bavuga ko ishobora kongera gukora amateka nk’ayo “Waka Waka” yakoze mu myaka 16
ishize.
Shakira na Burna Boy bahuje imbaraga mu ndirimbo “Dai Dai” y’Igikombe cy’Isi cya 2026! Haribazwa niba izasubiramo amateka ya “Waka Waka”
KANDA HANO UBASHE KUREBA INTEGUZA Y'INDIRIMBO YA BURNA BOY NA SHAKIRA
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WAKA WAKA' Y'UMUHANZIKAZI SHAKIRA
