Nayisubiramo, nta gikuba cyacitse - Nick avuga kuri filime 'City Maid' yamwubakiye izina (VIDEO)

Imyidagaduro - 23/07/2026 7:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Nayisubiramo, nta gikuba cyacitse - Nick avuga kuri filime 'City Maid' yamwubakiye izina (VIDEO)

Mu gihe abakunzi ba sinema nyarwanda bazirikana uruhare rwe muri City Maid, umukinnyi wa filime Ndayizeye Emmanuel, wamamaye nka Nick Dimpoz, yavuze ko nta cyamubuza kongera kugaragara muri iyi filime y'uruhererekane yamuhesheje izina rikomeye.

Nick Dimpoz ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu gutuma City Maid iba imwe muri filime zakunzwe cyane mu Rwanda. Imiterere y'ubuzima yagaragazaga, uburyo yakinagamo n'ubutumwa yatangaga byatumye aba umwe mu bakinnyi bubatse amateka muri iyi filime yatambukaga kuri Televiziyo Rwanda.

Igihe yasezeraga muri City Maid, byaciye igikuba mu bakunzi bayo, kuko benshi batari biteze ko umwe mu nkingi za mwamba zayo ayivamo. Nyuma y'igihe gito, na ‘Nikuze’ nawe yaje kuyisezeramo, ibintu byatumye hari abatekereza ko iyo filime itazongera kuba nk'uko bayimenyereye.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, Nick yavuze ko City Maid ari filime afiteho amateka yihariye, kuko ari yo yamwubakiye izina ndetse ikanamubera umugisha.

Yagize ati: "'City Maid' yari filime yerekana ubuzima busanzwe, ubwo duhura nabwo mu muryango, kandi ikigisha benshi, kandi nayigiriyemo umugisha. Ni ryo zina ni ho ryavuye. Imana ifite uburyo icisha umuntu mu nzira, kandi mu gihe runaka nayigarukamo, nta gikuba cyacitse."

Aya magambo yahise aha icyizere abakunzi ba City Maid bamaze igihe bibaza niba hari umunsi bazongera kumubona muri iyi filime yamamaye cyane.

Nubwo muri iyi minsi atakigaragara cyane imbere ya camera, Nick yavuze ko bitavuze ko yasezeye kuri sinema. Asobanura ko gukina filime atari ibintu umuntu ahagarika, ahubwo ko hari ibihe umukinnyi aba akora indi mirimo iri inyuma ya camera cyangwa akibanda ku yindi mishinga.

Ati: "Filime ntabwo umuntu ayihagarika, ahubwo filime ni ubuzima bwa buri munsi. Ahubwo ni ukuyikunda no kuyivunikira kuko isaba igihe n'imyaka.

Hari igihe umuntu aba ari inyuma ya camera. Nayikinnye nkiri muto kandi nzakomeza kuyikina kugeza ngeze no mu myaka mirongo irindwi. Ubu mba nitaye cyane ku mishinga irimo amafaranga, ariko sinema ntabwo nayireka."

Aya magambo agaragaza ko nubwo yongereye imbaraga mu yindi mishinga y'ubucuruzi n'iterambere rimwinjiriza amafaranga, urukundo afitiye sinema rugihari kandi ateganya gukomeza kuyikoramo imyaka myinshi iri imbere.

Nick Dimpoz amaze imyaka irenga icumi ari mu ruganda rwa sinema nyarwanda. Yagaragaye muri filime zitandukanye, ariko City Maid ni yo benshi bahurizaho ko yamugize icyamamare, ikamwinjiza mu mitima y'Abanyarwanda.

Mu bihe sinema nyarwanda ikomeje kwaguka no kubona andi mahirwe, amagambo ya Nick asiga icyizere ko umwe mu bakinnyi bayubatse ashobora kongera kugaragara mu mishinga ikomeye, by'umwihariko muri City Maid, filime yavuze ko yamubereye isoko y'izina, umugisha ndetse n'urugendo rwe muri sinema.

Nick yatangaje ko hari icyizere cy’uko yasubira muri filime ‘City Maid’ yamwubakiye izina

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NICK WAMAMAYE MURI CITY MAID


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...