Ni
gahunda yatangiye ku wa 28 Ugushyingo 2025 ikazarangira ku wa 31 Ukuboza
2025 mu maduka yose ya Tecno Rwanda hirya no hino mu gihugu.
Iyi
poromosiyo yiswe “Dilu ya Noheli” izaba ikubiyemo igabanyirizwa ku muntu
uzagura telefone ahita yishyura aho azajya akurirwaho 5,000Frw
kugera ku 10,000Frw ku giciro cyari gisanzweho.
Ku
badafite amafaranga ahagije bifuza kugura telephone za Tecno muri Tunga Taci,
bashyiriweho igabanyirizwa rya 30% by’igiciro gisanzwe ndetse bagahabwa izindi
mpano nk’uko uzaba waguze telephone ahita ayishyura ako kanya yayihawe.
Uretse
iryo gabanyirizwa ridasanzwe, hari izindi mpano z’ubuntu zateguwe na Tecno
Rwanda mu rwego rwo gufasha umuntu kwishimira iminsi mikuru. Izo mpano zirimo
Powerbank yaba inziramigozi n’izifite imigozi, hari amacupa meza y’amazi amwe y’imbonekahacye,
…
Nk’aho
bidahagije, uzajya agura telephone ya Tecno muri iki gihe azajya ahabwa iminota
na megabayite zihagije na MTN Rwanda mu rwego rwo gukomeza gufasha abakiriya ba
Tecno kwinjira no kuryoherwa n’iminsi mikuru.
Umuyobozi
ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Tecno, Eddy Mucyo, yavuze ko iyi poromosiyo
bayise Dilu ya Noheli ni uko bashakaga korohereza abaturarwanda bose gutanga telephone
za Tecno.
Yagize
ati: “Impamvu twayise Dilu ya Noheli ni uko twashatse kugenera abaturarwanda
muri iyi minsi Telephone za Tecno zigezweho kandi mu buryo buboroheye. Turabizi
ko umukiriya uje ashaka telephone, azana amafaranga, twashyizeho rero
igabanyirizwa ry’ibiciro yaba ugura telefone ahita ayishyura cyangwa se
uzishyura mu byiciro.”
Emmanuel
ushinzwe ubucuruzi bwa telefone zigezweho muri MTN, yavuze ko bakorana na
Tecno umunsi ku wundi kandi ko bizakomeza kuko kugira ngo MTN ikomeze gutera
imbere, harimo n’uruhare rwa Tecno Rwanda.
Ati: “Twebwe nka MTN dukorana na Tecno umunsi ku wundi. Ni ukuvuga ngo MTN ubwayo
ntabwo yabaho yonyine kuko dukeneye ko abantu baba bafite telefone. Niyo
mpamvu rero muri poromosiyo irangiza umwaka twavuze tuti reka dufatanye na Tecno
kugeza ku bakiriya serivisi nziza yaba ari abakiriya ba MTN cyangwa Tecno.”
Ku
bufatanye na AFCON kandi, hari bamwe mu banyamahirwe bazabasha kujya
gukurikirana umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika kizabera muri Morroco
na byo bikaba ari ibigize iyi Dilu ya Noheli ariko na none ku bantu bose bafite
telefone za Tecno.
Mu minsi micye iri imbere, Tecno iratangiza icyo gikorwa ku mugaragaro aho Eddy asaba abantu “Mukurikirana imbuga nkoranyambaga za Tecno kuko naho tuhatangira impano nyinshi.”
Ku muntu kandi wifuza gutunga telefone igezweho ya Tecno, ashobora gutwara iyo afite ku cyicaro cya Calcare kimwegereye hanyuma akongeraho andi mafaranga macye agatwara indi telefone yifuza.




Tecno Rwanda yatangije poromosiyo ya Dilu ya Noheli aho ugura telefone za Tecno ku igabanyirizwa rishimishije ndetse ukanahabwa impano

Eddy Mucyo ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Tecno yasobanuye ko iyi poromosiyo izarangira ku wa 31 Ukuboza 2025 kandi ikaba iri muri buri duka rya Tecno

Dj Sonia usanzwe ari 'Brand ambassador' wa Tecno Rwanda, yari yitabiriye iki kiganiro

MC Nario niwe wayoboye iki kiganiro n'itangazamakuru

Muri MTN Rwanda bavuze ko buri wese uzagura telefone za Tecno azajya ahabwa impano na MTN
