Ibi
yabitangaje nyuma y’uko Muchoma Mucomani, umwe mu bantu bazwi cyane ku mbuga
nkoranyambaga, yibajije impamvu abahanzi, abakinnyi n’abasirikare batajya
bagira amahitamo meza mu bagore bashyingiranwa na bo.
Muchoma
yanditse ubutumwa kuri konti ye ya X (Yahoze ari Twitter) ashingiye ku kiganiro
cyaciye kuri Igihe, aho umukinnyi w’umupira w’amaguru witwa Songa Isaïe
yasobanuraga uko urugo rwe rwageze ku ndunduro.
Muri
iki kiganiro, Songa Isaïe yagarutse ku buryo yakiniye amakipe akomeye, akabona
amafaranga menshi, ariko bikarangira urugo rwe rusenyutse kubera ibibazo
by’imibanire n’umugore we Mukahirwa Nadia.
Songa
Isaïe yavuze ko yashakanye n’umugore we afite umwana wavutse mbere yo kubana,
gusa ngo amaherezo urugo rwabo rwazanyemo amakimbirane akomoka ku bibazo
by’ubushobozi.
Yagize
ati: “Twagurishije hamwe mu ho twari dufite kugira ngo twiyubake. Tugura inzu
ku Kimisagara, andi mafaranga asigaye tuyakoresha mu gutunga urugo. Ariko igihe
kiragera amafaranga arashira, ibintu bitangira kujya mu buryo bubi.”
Nyuma
yo kureba iki kiganiro, Muchoma yanditse agira ati: “Abakinnyi b’umupira, abasirikare
n’abahanzi b’umuziki, kuki batazi kureba abagore beza bo gushyira mu mago (bo
kubana na bo)?”
Ubutumwa
bwe bwakuruye impaka ndende, aho benshi bagize icyo babuvugaho barimo na Bruce
Melodie. Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze album ye ya “Colorful Generation”
imaze kumvwa inshuro zirenga miliyoni 40, yamusubije mu buryo bwuje ubwenge
n’ubushishozi.
Bruce
Melodie yagize ati: “Nari gusubiza nti tubwire ababyize. Ariko nabyo
ntiwabyumva… nawe ntushona!”
Aha
yagaragazaga ko nta kigo cyangwa ishuri umuntu ajyamo ngo yigishwe guhitamo uwo
bazabana, bityo ko guhitamo nabi bishobora kuba ikosa rusange ridakwiye
gushinjwa itsinda runaka ry’abantu.
Iyi
nyandiko ya Bruce Melodie yakiriwe n’abantu benshi nk’uburyo bwo kwerekana ko
nta muntu w’icyamamare ukwiye gushyirwa mu majwi cyangwa gusuzugurwa kubera ko
urugo rwe rutagenze neza.
Yifashishije amagambo y’urwenya, ariko anatanga ubutumwa bukomeye ku bijyanye no guha agaciro imibanire no kumva ko urugo ari urugendo rutoroshye kandi rudasobanuza ubwenge cyangwa ubwamamare.
Muchoma yagarutse asubiza Bruce Melodie yifashishije indirimbo ye ati "Melodie, twese twese byaranze".
Abakinyi bumupira , abasirikare na bahanzi bimiziki ,
kuki batazi kureba abagore beza bo gushira mumago ? pic.twitter.com/U0YEyxPqsF
Nari gusubiza nti tubwire ababyize
Ariko nabyo
ntiwabyumva nawe ntushona
Nawe
ntushona- Bruce Melodie ubwo yasubizaga Muchoma ku mahitamo mu rukundo
Muchoma yabajije impamvu ibyamamare bitamenya guhitamo abagore bo kurushinga
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UYU MWAKA' YA MUCHOMA MUCOMANI