Ibi
yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Canary Mugume na Sheila Tusiime kuri
podcast Mind Your Head UG, igaruka ku buzima bwo mu mutwe n’imibereho y’abantu.
Navio
yavuze ko mu bwana bwe yarenganywaga cyane kubera isura ye n’imyitwarire ye
ituje, aho yabonekaga nk’umwana “udafite imbaraga” mu maso y’abandi.
Yagize
ati: “Nari umwana w’umuhungu unanutse, wambaye amadarubindi manini kandi wituze
cyane, ibyo byatumaga mba igitego cyoroshye ku bo twiganaga bankoreraga
ihohoterwa.”
Uyu
muraperi yakomeje avuga ko mu buzima bwe bwose yagiye ahangana n’umujinya
ukabije, avuga ko byamugoye kuwigenzura kuva akiri muto.
Ati: “Kuva nkiri muto nagiye mpura n’umujinya ukabije cyane, utuma ntamenya ibyo
nkora mu gihe gito.” Yongeraho ko amaze imyaka irenga 20 ari mu rugendo rwo
kwiga kwihangana no kuguma mu buzima bwiza bw’umuziki n’imibereho ye.
Navio
yavuze ko siporo, cyane cyane umukino w’iteramakofe (boxing), yamufashije cyane
gusohora amarangamutima mabi no kuyahindura imbaraga nziza. Yanagaragaje ko
umuziki na wo wamubereye nk’umuti wamufashije mu rugendo rwe rwo gukira
ibikomere byo mu mutwe.
Mu
butumwa bwe ku buzima, yasobanuye ko gutsinda ubwoba ari imwe mu ntambwe
zikomeye zifasha umuntu kwiyubaka, avuga ko benshi mu babangamira abandi usanga
nabo bafite intege nke imbere. Yagize ati: “Imwe mu nzira zagufasha kwiyubaka
ni ugutsinda ubwoba.”
Uretse ibyamubayeho ku giti cye, Navio yanavuze ko umuryango we ari wo musingi ukomeye umufasha kugumana ituze, by’umwihariko umugore we.

