Natwe tuyifiteho ubuhamya - Alarm Ministries ku ndirimbo 'Iyo niyo Data' bitiriye igitaramo bagiye gukora -VIDEO

Imyidagaduro - 27/11/2025 10:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Natwe tuyifiteho ubuhamya - Alarm Ministries ku ndirimbo 'Iyo niyo Data' bitiriye igitaramo bagiye gukora -VIDEO

Mu myaka 26 ishize, Alarm Ministries yakomeje kuba inkingi ikomeye mu muziki wa ‘Gospel mu Rwanda’, ikomezwa n’umurava, umurongo n’imigisha yagiye ituruka mu bihangano byabo. Mu rugendo rurerure rwatangiranye n’urubyiruko rwifuje gukora umurimo w’Imana mu bihangano, iri tsinda ryahindutse ikimenyetso cy’ihinduka mu mitima y’abaririmba n’abumva.

Ubu, nyuma y’iki gihe cyose cy’ivugabutumwa, Alarm Ministries yiteguye kongera guhuriza abantu muri Camp Kigali, ku wa 30 Ugushyingo 2025, mu gitaramo bise “Iyo niyo Data Live Concert”, izina rifite umuzi ku ndirimbo bamwe bavuga ko yabaye ubutumwa bukomeye cyane kurusha izindi zagiye zisohoka mu bihe bya vuba.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Camp Kigali, Serugo Benjamin (Ben) yasobanuye impamvu bahisemo kwitirira iki gitaramo indirimbo “Iyo niyo Data”. Yavuze ko atari igihangano cyabaciye mu matwi gusa, ahubwo cyabaye ubuhamya bw’ubuzima, kigarura abantu mu muhamagaro w’Imana n’imbabazi zayo.

Ben yagize ati: "Birumvikana! Urumva indirimbo yandikwa n'umuntu umwe ariko iyo imaze kugera mu itsinda hari ukuntu ubona izanye impinduka, ukabona umuntu wese arakorwaho mu buryo butandukanye [...] Buri wese yitekerezaho, akumva ubusabane n'Imana, ukumva mu by'ukuri hari uburyo iri gukoraho, kandi iguhuza n'Imana."

Iyi ndirimbo, yasohowe mu minsi ishize, yageze kuri benshi binyuze ku mbuga zicuruza umuziki, ndetse ikomeza kwerekana ko mu ndirimbo bisanzwe haba ubutunzi bw’ijambo bugira abo bugeraho, bukabagira abandi bashya.

Ben yagarutse ku rugendo rw’iri tsinda mu myaka 26 ishize, agaragaza ko ari amateka yuzuyemo urukundo rw’Imana, igitinyiro cy’ivugabutumwa n’imbaraga zabaye ishingiro ryo kubaho kwabo.

Yavuze ko Alarm Ministries yatangiye ari itsinda rito, ariko ubutumwa bwaryo bwageze mu gihugu hose, no mu bindi bihugu byo mu mahanga.

Nubwo benshi mu batangije iri tsinda bataribarizwamo muri iki gihe, Ben yavuze ko ubusimburane bw’abaririmbyi butigeze bugira ingaruka ku murongo waryo.

Ati “Abatangije iri tsinda bamwe bagiye mu zindi nshingano, ariko hahoraga abiyongera bakomeza umurongo umwe, uhamye kandi wubakiye ku Mana.”

Ni urugendo rwubakiye ku mbaraga z’umwuka, ku migisha no ku butumwa bwakomeje kwiyongera uko imyaka yicuma.

Ben yasobanuye ko buri gitaramo cy’iri tsinda kigira inyito ihura n’igihe n’indirimbo ziryinjirana. Ati “Mu myiteguro y’ibitaramo tureba ibihangano twasohoye muri icyo gihe kugira ngo tugendane n’igihe. Icyo gihe twabonye ko ‘Iyo niyo Data’ ari indirimbo itwibutsa ko Imana ikiri Data, Imana itwitaho, idusubiza, itworohereza.”

Iki gitaramo rero ni ubutumire bw’imbona nkubone bw’itsinda bushaka guhuza abatuye u Rwanda n’abanyamahanga ku ihuriro ry’ijambo n’ubusabane.

Robert, uhagarariye Authentic Events, yavuze ko bahisemo gufatanya na Alarm Ministries bitewe n’uruhare rukomeye yagize mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Yavuze ko ari itsinda ryafashe iya mbere, rikaba ryarabereye abandi icyitegererezo mu mikoreshereze y’impano.

Yagize ati “Alarm Ministries bashyize ibuye ry’ifatizo ku muziki wa Gospel mu Rwanda. Gukorana nabo ni amahirwe kandi ni umurongo duharanira wo gukorana n’abahanzi bafite icyerekezo cyagutse.”

Robert yavuze ko Authentic Events imaze gutegura ibitaramo bikomeye byatanze umusaruro, kandi ko iki gitaramo cya Alarm kiziyongera mu bikorwa bigamije guteza imbere ivugabutumwa binyuze mu muziki.

Yasabye abakunzi gutangira kugura amatike hakiri kare binyuze kuri tickets.authenticevents.com, avuga ko iki gitaramo kizaba ikimenyetso cy’uko ivugabutumwa rinyuzwa mu buryo bugezweho.

“Iyo niyo Data Live Concert” si igitaramo giteguwe nk’ibindi, ni ubuhamya bugiye guhuriza abantu hamwe, ni igihe cyo kongera kwibukiranya ko Imana ari Data itajya ihinduka, kandi ni ihuriro Alarm Ministries igiye guha imbaga mu masaha yo kuramya no guhimbaza.

Kuva ku ndirimbo zashimangiye amateka y’iri tsinda, kugeza ku bihangano bishya byujuje ubutumwa, iki gitaramo kizaba ari urugendo rw’amasaha menshi y’ihumure mu ijambo n’umuziki.

Kanda hano ubashe kugura itike yo kuzinjira muri iki gitaramo


Alarm Ministries yitabaje ububasha bw’indirimbo “Iyo niyo Data”, ubuhamya bwimbitse bwayibereye ishingiro ry’igitaramo cyayo gikuru

Mu myaka 26 y’ivugabutumwa, Alarm Ministries igarukanye igitaramo cyubakiye ku ndirimbo yubatse imitima ya benshi—“Iyo niyo Data Live Concert”

 

Ben yemeza ko ‘Iyo niyo Data’ atari indirimbo gusa, ahubwo ari ubusabane bwimbitse bwahinduye ubuzima bw’itsinda n’abayumva

Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, Edith Nibakwe wayoboye ikiganiro n’itangazamakuru 'Press Conference'

Mugabo Robert uhagarariye Authentic Events yatangaje ko bahisemo gukorana na Alarm Ministries kubera ko yubatse ibigwi muri ‘Gospel’


Alarm Ministries bategerejwe mu gitaramo 'gikomeye' bazakorera muri Camp Kigali tariki 30 Ugushyingo 2025

KANDA HANO UREB ALARM MINISTRIES BAGARUKA KU BIJYANYE N'IGITARAMO BAZAKORA KU CYUMWERU

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IYO NIYO DATA' ALARM MINISTRIES BITIRIYE IGITARAMO CYE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...