Apophia Posh wamenyekanye mu ndirimbo "Akira", "Ushimwe" n'izindi, kuri ubu yamaze gusezerana imbere y'amategeko ya Leta y'u Rwanda, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, mu Mujyi wa Kigali. Tariki ya 22 Ugushyingo 2025 ni bwo azambikana impeta y'urudashira n'umukunzi we Valens.
Apophia, uzwi nk’umwe mu baramyi bafite ijwi rihumuriza kandi rikora ku mitima y’abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana, yagaragaye yishimye cyane, ashimira Imana yamuhaye uwo bazafatanya urugendo rw’ubuzima.
Apophia Natukunda yakiriye agakiza mu 2001. Kuririmba, yabitangiye akiga mu mashuri abanza, aza kubikomereza mu makorali y’abarokore, nyuma muri 2007 atangira kwandika indirimbo akaziha amakorali. Mu 2017 ni bwo yashyize hanze indirimbo ze bwite.
Yakanyujijeho mu muziki wa Gospel, gusa yari amaze imyaka 6 nta ndirimbo nshya ashyira hanze. Uyu mukobwa w'impano ikomeye ariko ugaragara gacye mu muziki kubera izindi nshingano, yamenyekanye mu ndirimbo zicuranzwe mu mudiho nyafrika, zirimo "Akira", "Ushimwe", "Arakwiye", "It's so sweet", "Love Letter", "No not one" n'izindi.
Kuva muri za 2017 kuzamura, uyu muhanzikazi yarakoze cyane kugera aho ashyirwa mu bahanzi batanu bahataniye igihembo muri Groove Awards Rwanda 2017 mu cyiciro cy'umuhanzikazi mwiza ukizamuka wakoze cyane. Icyo gihe, igikombe cyaje kwegukanywa na Jado Sinza.






Apophia Posh n'umukunzi we Valens bahamije isezerano ryo kubana nk'umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko

Apophia Posh ubwo yari yakorewe ibirori byo gusezera urungano ibizwi nka Bridal Shower
REBA INDIRIMBO "AKIRA" YA APOPHIA POSH
