Amashsuho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, hagamijwe gukangurira abantu gushyigikira uburezi, guteza imbere abahanzi nyarwanda no kumenyekanisha umuco n’impano by’abanyafurika ku rwego mpuzamahanga.
Victoria Martino, washinze Nation Voice Foundation, yavuze ko igitekerezo cyo gukorera ibikorwa by’ubugiraneza muri Afurika cyatangiye igihe yari amaze igihe kinini yifuza gusura uyu mugabane.
Mu 2024, yaje mu Rwanda nk’umukorerabushake, afasha mu kwigisha ururimi rw’Icyongereza mu ishuri riherereye mu Karere ka Musanze.
Muri urwo rugendo, yamenyanye n’Abanyarwanda, agirana ubucuti na bamwe muri bo, ibintu byamufashije kurushaho kumva ko ashaka kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
Nyuma y’urwo ruzinduko, mu mpera z’uwo mwaka, yashinze Nation Voice Foundation, umuryango udaharanira inyungu wanditswe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wibanda ku guteza imbere uburezi no gushyigikira ibikorwa by’iterambere rusange.
Mu kiganiro cyatangajwe ku bijyanye n’uyu mushinga, Martino yavuze ko kuza mu Rwanda byari inzozi ze kuva kera, kandi ko igihugu n’abagituye byamusigiye urwibutso rukomeye.
Yagize ati: “Umutima wanjye wahoraga wifuza kuba muri Afurika. Igihe inzozi zabaye impamo, u Rwanda rwagize umwanya ukomeye cyane mu mutima wanjye, kimwe n’abaturage barwo.”
Ubufasha mu burezi bwatangiriye mu Rwanda
Mu bikorwa by’uyu muryango harimo gufasha ishuri rya Ubumwe Saint Kizito riherereye mu Karere ka Musanze, ryahawe umushinga n’icyuma cyifashishwa mu kwerekana amashusho muri Mutarama 2026, kugira ngo bifashe abarimu mu kwigisha.
Nation Voice Foundation kandi yagiye ikora ibikorwa byo guteza imbere uburezi no gufasha abaturage no hanze y’u Rwanda. Muri Uganda, uyu muryango wigeze gushyigikira gahunda yo kwigisha abagore bo mu nkambi y’impunzi ya Nakivale, hafi ya Mbarara, ibyerekeye ubuhinzi.
Nk’uko uyu muryango ubivuga, kugeza ubu ibikorwa byawo bijyanye n’uburezi bimaze kugera ku bantu 500.
Wanitabiriye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabereye i Washington, D.C., muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’ibiganiro by’Umuryango w’Abibumbye byibanze ku ruhare rw’Abanyafurika baba mu mahanga.
“Africa Is Calling” igamije guhuza umuziki n’uburezi
Mu rwego rwo gukusanya inkunga yo kubaka ishuri mu Rwanda, Victoria Martino yahisemo gukoresha umuziki nk’uburyo bwo kugeza ubutumwa ku bantu benshi, aho kwishingikiriza gusa ku busabe busanzwe bwo gutanga inkunga.
Ni muri urwo rwego havutse indirimbo “Africa Is Calling”, yakozwe na Juuru, Mosée na Max Prodigy, itunganywa mu buryo bw’amajwi na Emery “Kodi” Cyabahire, mu gihe amashusho yayo ayoborwa na Safari Dana Ombeni.
Iyi ndirimbo igamije gukangurira abantu gushyigikira uburezi, kumenyekanisha Afurika n’abahanzi bayo, ndetse no kugeza ubutumwa bwa Nation Voice Foundation ku bantu benshi bashobora kugira uruhare mu mushinga wo kubaka ishuri.
Martino yavuze ko iyi ndirimbo atari umushinga w’umuziki gusa, ahubwo ko ari intambwe iganisha ku bikorwa binini bigamije gufasha abaturage.
Yagize ati: “Africa Is Calling ni igice cy’ikintu kinini kurushaho. Ni uburyo bwo gushyigikira uburezi, ari na ko duha abahanzi amahirwe yo kumenyekana.”
Nyuma yo gutangiza iyi ndirimbo, Nation Voice Foundation irateganya gutegura igitaramo gikomatanyije umuziki n’ibikorwa byo guteza imbere uburezi, cyiswe Nation Voice Festival, kizabera mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2027.
Uyu muryango wizeye ko iki gitaramo kizahuza abahanzi, abafatanyabikorwa, abaterankunga n’abandi bafite ubushake bwo gushyigikira uburezi.
Uretse gukusanya inkunga yo kubaka ishuri, iki gitaramo kigamije no guha amahirwe abahanzi bo mu Rwanda yo kumenyekanisha impano zabo, guteza imbere umuziki nyarwanda no guhanga imirimo n’andi mahirwe mu rwego rw’imyidagaduro.
Amafaranga azava muri iki gitaramo ateganyijwe gushyigikira umushinga wo kubaka ishuri, ari na wo uri mu ntego z’ingenzi za Nation Voice Foundation mu Rwanda.
Binyuze mu ndirimbo “Africa Is Calling” n’igitaramo cya Nation Voice Festival giteganyijwe, uyu muryango urashaka kugaragaza ko umuziki ushobora kuba uburyo bwo guhuza abantu, kumenyekanisha impano no gufasha ibikorwa bifitiye akamaro abaturage, cyane cyane mu rwego rw’uburezi.

Victoria Martino, washinze Nation Voice Foundation

Nation Voice Foundation igiye gukoresha umuziki mu gukusanya inkunga yo kubaka ishuri mu Rwanda

Nation Voice Festival iteganyijwe mu Rwanda

Ubufasha mu burezi bwatangiriye mu Rwanda

“Africa Is Calling” igamije guhuza umuziki n’uburezi

