Natete Niwemugore mushiki wa P-Fla yasezeranye mu mategeko - AMAFOTO

Imyidagaduro - 20/06/2025 11:10 AM
Share:
Natete Niwemugore mushiki wa P-Fla yasezeranye mu mategeko - AMAFOTO

Mushiki wa P-Fla muto ariwe Natete Niwemugore, yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Wilson Nshimyumuremyi.

Ni umuhango wabay kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, mu muhango wabereye ku murenge wa Gitega, wari wahuje imiryango y’aba bombi ndetse n’inshuti.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana, aho ubukwe buzaba tariki 29 Kamena 2025, bukazabera i Rwamagana.

Usibye kuba azwi nk’umwe mu bavandimwe ba P-Fla ufite izina rikomeye muri muzika nyarwanda, uu mukobwa nawe asanzwe ari umuhanzikazi wanize umuziki ku ishuri rya Nyundo igihe gito, gusa muri iki gihe akaba yarashyize imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Wari umunsi w'ibyishimo kuri Natete n'umukunzi we Wilson

Umubyeyi wa Natete na P-Fla nawe yari ahari

Mu mpera za Kamena uyu mwaka ni bwo bazasezerana imbere y'Imana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...