Ubu bufatanye bufungura indi paji mu rugendo rw'u Rwanda rwo gukomeza kwagura umubano n'isi ya Basketball, aho Nate Ament azajya afasha kumenyekanisha u Rwanda nk'igicumbi cy'ubukerarugendo, umuco, amateka, siporo n'amahirwe y'ishoramari ku rwego rw'isi.
Nate Ament ufite inkomoko mu Rwanda, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite ejo hazaza heza muri Basketball. Mu gihe atangiye urugendo rwe muri NBA, yavuze ko yishimiye guhagararira igihugu cye no gufasha urubyiruko kwizera ko inzozi zabo zishoboka.
Ati: "Guhagararira u Rwanda ni ikintu gifite agaciro gakomeye kuri njye. U Rwanda ni igice cy'ubuzima bwanjye kandi nishimiye gusangiza isi ubwiza bwabwo, abaturage barwo n'umuco warwo. Nizeye ko nzatera imbaraga urubyiruko kwizera ko rwagera kure aho rwaba ruva hose."
Yongeyeho ko kimwe mu bintu ategereje cyane ari ugukorana n'abakiri bato bakina Basketball mu Rwanda binyuze mu mahugurwa, ubujyanama ndetse na gahunda zigamije guteza imbere impano.
Visit Rwanda yavuze ko ubu bufatanye bukomeje urugendo rwayo rwo gukoresha siporo nk'ikiraro cyo kumenyekanisha u Rwanda ku isi. Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko Nate Ament ari ishusho y'indangagaciro u Rwanda rwimakaza zirimo kwigira, guhatana, gukorera ku ntego no gukoresha impano mu kugera ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: "Nate Ament agaragaza ko impano iyo ihawe amahirwe ishobora guhatana ku rwego rw'isi. Twizeye ko urugendo rwe ruzabera urugero urubyiruko rw'u Rwanda, rutari muri siporo gusa, ahubwo no mu bucuruzi, ikoranabuhanga, ubuhanzi n'izindi nzego zubaka igihugu."
Biteganyijwe ko Nate Ament azajya agaragara mu bukangurambaga bwa Visit Rwanda, ibikorwa byo kwamamaza igihugu ku rwego mpuzamahanga, gahunda zo guteza imbere urubyiruko ndetse n'ibikorwa byo gufasha kuzamura urwego rwa Basketball mu Rwanda.
Ubu bufatanye buje busanga ubwo u Rwanda rufitanye n'amakipe ya Paris Saint-Germain (PSG), na Atlético Madrid mu kwamamaza Visit Rwandsa.
Uko Nate Ament yatoranyijwe muri NBA Draft 2026
Nate Ament, yanditse amateka nyuma yo gutoranywa ku mwanya wa 13 muri NBA Draft 2026 yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 23 Kamena 2026.
Ament wari umaze umwaka umwe akinira Ikipe ya Kaminuza ya Tennessee Volunteers, yabanje gutoranywa na Miami Heat mu cyiciro cya mbere cya Draft, mbere y'uko uburenganzira bwe bwo gukinira iyo kipe buhita bugurishwa muri Milwaukee Bucks.
Izina rye ryatangajwe na Komiseri wa NBA, Adam Silver, saa 9:31 z'umugoroba ku isaha yo muri Amerika (ET), ubwo ni saa Cyenda n’iminota 31 za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ku isaha ya Kigali, mu birori byabereye muri Barclays Center i Brooklyn muri New York.
Nate Ament yavukiye muri Amerika ku mubyeyi w'umunyarwandakazi n'umubyeyi w'umunyamerika. Kutoranywa kwe ku mwanya wa 13 bitumye aba umwe mu bakinnyi bafite imyanya myiza mu mateka ya Kaminuza ya Tennessee, ndetse aba umukinnyi wa mbere w'iyo kaminuza utoranyijwe kuri uwo mwanya kuva Marcus Haislip wabikoze mu 2002.
Uyu musore w'imyaka 19 ukomoka i Manassas muri Virginia yabaye kandi umukinnyi wa kabiri watowe muri NBA Draft 2026 avuye muri Kaminuza zibarizwa muri SEC (Southeastern Conference).
Muri muri Tennessee, Ament yatsinze amanota 584 mu mikino 35 , ibintu byamushyize mu bakinnyi beza banyuze muri iyi kaminuza.
Uburebure bwe bwa metero 2.08 n'ubuhanga bwe bwatumye ahabwa ibihembo bitabdukanye birimo kuba mu ikipe ya Kabiri y'Abakinnyi beza ba SEC (Second Team All-SEC), kujya mu Ikipe y'Abashya beza ba SEC (SEC All-Freshman Team) no kuba umwe mu bakinnyi batanu bageze ku cyiciro cya nyuma mu guhatanira Julius Erving Award.
Umutoza wa Tennessee, Rick Barnes, wari wanitabiriye ibirori bya NBA Draft 2026, yavuze ko yishimiye intambwe uyu mukinnyi ateye. Kuri ubu Barnes amaze kugira abakinnyi 36 batowe muri NBA Draft mu rugendo rwe rw'ubutoza, ndetse abarenga 50 yatoje bageze muri NBA.
Kutoranywa kwa Nate Ament ni inkuru nziza ku Rwanda, kuko akomeje kongera umubare w'abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bagenda bagaragaza impano zabo ku rwego rwo hejuru muri Basketball y'isi.
Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azatangira urugendo rushya muri Milwaukee Bucks, ikipe yamubonye binyuze mu masezerano y'ubucuruzi yakozwe nyuma y'uko Miami Heat imutoranyije.
Uku gutoranya "Draft", ni gahunda ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, aho amakipe yose uko ari 30, buri imwe itoranya umukinnyi mu bakiri bato hagendewe ku mwanya yasorejeho shampiyona.
Ament w'imyaka 19 waserutse mu mwambaro wanditseho Visit Rwanda, yavuze ko yishimiye iyi ntambwe yateye.

Nate Ament yagizwe Ambasaderi wa mbere wa Visit Rwanda ku Isi nyuma yo kwinjira muri NBA

Nate Ament wasuye u Rwanda akakirwa na Minisitiri wa siporo, Nelly Mukazayire yatoranyijwe muri NBA Draft 2026

Nate Ament yari yaserutse mu mwambaro wanditseho Visit Rwanda ubwo yatoranywaga
