Ament wari umaze umwaka umwe akinira Ikipe ya
Kaminuza ya Tennessee Volunteers, yabanje gutoranywa na Miami Heat mu cyiciro
cya mbere cya Draft, mbere y'uko uburenganzira bwe bwo gukinira iyo kipe buhita
bugurishwa muri Milwaukee Bucks.
Izina rye ryatangajwe na Komiseri wa NBA, Adam
Silver, saa 9:31 z'umugoroba ku isaha yo muri Amerika (ET), ubwo ni saa Cyenda
n’iminota 31 za mu gitondo cyo kuri
uyu wa Gatatu ku isaha ya Kigali, mu
birori byabereye muri Barclays Center i Brooklyn muri New York.
Nate Ament yavukiye muri Amerika ku mubyeyi
w'umunyarwandakazi n'umubyeyi w'umunyamerika. Kutoranywa kwe ku mwanya wa 13
bitumye aba umwe mu bakinnyi bafite imyanya myiza mu mateka ya Kaminuza ya
Tennessee, ndetse aba umukinnyi wa mbere w'iyo kaminuza utoranyijwe kuri uwo
mwanya kuva Marcus Haislip wabikoze mu 2002.
Uyu musore w'imyaka 19 ukomoka i Manassas muri
Virginia yabaye kandi umukinnyi wa kabiri watowe muri NBA Draft 2026 avuye muri
Kaminuza zibarizwa muri SEC (Southeastern Conference).
Muri muri Tennessee, Ament yatsinze amanota 584 mu
mikino 35 , ibintu byamushyize mu bakinnyi beza banyuze muri iyi kaminuza.
Uburebure bwe bwa metero 2.08 n'ubuhanga bwe
bwatumye ahabwa ibihembo bitabdukanye birimo kuba mu ikipe ya Kabiri
y'Abakinnyi beza ba SEC (Second Team All-SEC), kujya mu Ikipe y'Abashya beza ba
SEC (SEC All-Freshman Team) no kuba umwe mu bakinnyi batanu bageze ku cyiciro
cya nyuma mu guhatanira Julius Erving Award.
Umutoza wa Tennessee, Rick Barnes, wari wanitabiriye
ibirori bya NBA Draft 2026, yavuze ko yishimiye intambwe uyu mukinnyi ateye.
Kuri ubu Barnes amaze kugira abakinnyi 36 batowe muri NBA Draft mu rugendo rwe
rw'ubutoza, ndetse abarenga 50 yatoje bageze muri NBA.
Kutoranywa kwa Nate Ament ni inkuru nziza ku Rwanda,
kuko akomeje kongera umubare w'abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bagenda
bagaragaza impano zabo ku rwego rwo hejuru muri Basketball y'isi.
Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azatangira urugendo rushya muri Milwaukee Bucks, ikipe yamubonye binyuze mu masezerano y'ubucuruzi yakozwe nyuma y'uko Miami Heat imutoranyije.
Ament w'imyaka 19 waserutse mu mwambaro wanditseho Visit Rwanda, yavuze ko yishimiye iyi ntambwe yateye.




Nate Ament ufite inkomoko mu Rwanda yatoranyijwe ku mwanya wa 13 muri NBA Draft 2026
