Natangiye ndi umufana we - Kivumbi King kuri Mike Kayihura wamufashije mu iyaguka ry'ubuhanzi bwe (VIDEO)

Imyidagaduro - 22/06/2026 4:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Natangiye ndi umufana we - Kivumbi King kuri Mike Kayihura wamufashije mu iyaguka ry'ubuhanzi bwe (VIDEO)

Umuraperi Kivumbi King yatangaje ko umwe mu bantu bafite umusanzu ukomeye mu rugendo rwe rwa muzika ari mugenzi we Mike Kayihura, avuga ko yamubereye icyitegererezo kuva akiri umufana we kugeza ubwo baje gukorana indirimbo zatumye arushaho kumenyekana.

Ibi Kivumbi King yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma yo gutaramira mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye mu Karere ka Huye ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2026.

Uyu muraperi yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwe n'abakunzi b'umuziki bo mu Majyepfo y'u Rwanda, agaragaza ko ari ahantu amaze kumenyera kubera urukundo ahahabwa buri gihe iyo ahageze.

Yavuze ko no mu mwaka ushize wa 2025, ubwo yari yahataramiye, yakiriwe mu buryo bwamushimishije, ibintu byongeye kwigaragaza muri iki gitaramo. Yagaragaje ko iyo ageze imbere y'abafana ahitamo kubaririmbira indirimbo azi neza ko bakunda kandi baziririmbana na we.

Agaruka ku rugendo rwe rw'umuziki, Kivumbi King yagarutse cyane ku mubano afitanye na Mike Kayihura, umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo zifite umwihariko mu njyana ya Afro ndetse n'umuziki ugezweho.

Yavuze ko mbere y'uko atangira gukora umuziki ku rwego rw'umwuga, yari umwe mu bafana bakomeye ba Mike Kayihura, ndetse ko yakurikiye ibikorwa bye igihe kirekire.

Kivumbi King yavuze ko kuba yaraje kubona amahirwe yo gukorana n'umuhanzi yakundaga akiri umufana byabaye kimwe mu bintu bikomeye byamubereye isoko y'imbaraga mu rugendo rwe.

Yasobanuye ko Mike Kayihura atamubereye gusa umuntu bakorana, ahubwo ko yamwigishije byinshi bijyanye no kwandika indirimbo no kuzitanga mu buryo bw'umwimerere.

Mu magambo ye yagize ati: "Mike Kayihura natangiye ndi umufana we cyane. Namurebeyeho mu buryo bw'imiririmbire, mu buryo bwo kwandika. Nko ku ndirimbo dufitanye nka 'Sabrina' na 'Mama'. Ahubwo uranyibukije, muri iki gitaramo nakabaye naririmbye 'Mama'. Ariko nyine ni umuvandimwe akaba na mukuru wanjye."

Aya magambo agaragaza uburyo ubucuti n'imikoranire yabo byarenze urwego rw'akazi, bikagera no ku kuba Mike Kayihura ari umwe mu bantu Kivumbi King afata nk'abamufashije gukura haba mu muziki ndetse no mu buzima busanzwe.

Mu myaka ishize, Kivumbi King na Mike Kayihura bagiye bakorana ku mishinga itandukanye y'indirimbo zakunzwe n'abatari bake.

Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bagaragaza ko imikoranire yabo yagiye itanga umusaruro mwiza kuko buri umwe azana umwihariko we, bikavamo ibihangano bikora ku mitima y'abakunzi b'umuziki.

Mu minsi ishize, ubwo Mike Kayihura yamurikaga EP ye yise Intwaza, yavuze ko kimwe mu bintu yishimira mu rugendo rwe rwa muzika harimo n'imikoranire myiza yagiranye na Kivumbi King, ibintu byerekana ko bombi baha agaciro umubano n'ibyo bamaze kugeraho bafatanyije.

Kivumbi King akomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu njyana ye yihariye, amagambo asesenguye ndetse n'uburyo atanga ubutumwa bukora ku rubyiruko.

Mu gihe umuziki nyarwanda ugenda waguka umunsi ku wundi, ubufatanye bw'abahanzi nk'aba bukomeje kuba imwe mu nkingi zifasha guteza imbere uruganda rw'umuziki no kuzamura impano nshya.

Ibyatangajwe na Kivumbi King bigaragaza ko rimwe na rimwe urugendo rw'umuhanzi rutangirira ku gukunda no gukurikira ibikorwa by'undi, nyuma bikavamo ubufatanye butanga umusaruro.

Kuri we, Mike Kayihura ntabwo ari uwo bakorana gusa, ahubwo ni umwe mu bantu bamubereye isoko y'ubumenyi n'ihumure mu rugendo rwe rwa muzika.

Kivumbi King yatangaje ko yashimishijwe n’uburyo yakiriwe mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival i Huye


Kivumbi yavuze ko ibikorwa bye na Mike Kayihura byubakiye ku bushuti n’imikoranire yabo ya buri munsi


Kivumbi avuga ko yiteguye kuzitwara neza mu gitaramo kizabera i Ngoma, ku wa 27 Kamena 2026

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KIVUMBI KING




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...