Natangiye imyitozo ikakaye! Senderi yaburiye abahanzi bazahurira mu bitaramo mu 2026- AMAFOTO

Imyidagaduro - 20/11/2025 12:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Natangiye imyitozo ikakaye! Senderi yaburiye abahanzi bazahurira mu bitaramo mu 2026- AMAFOTO

Umuhanzi w’inararibonye mu ndirimbo zubaka igihugu, Senderi Hit yakomeje urugendo rwe rw’ibitaramo mu Karere ka Kamonyi, aho kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025 yataramiye mu bice bya Runda na Bishenyi.

Iki gitaramo cyari kimwe mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 20 Senderi amaze mu muziki nk’umuhanzi wigenga.

Mbere yo gutangira igitaramo, Senderi yari yitabiriye umuganda wateguwe n’abaturage aho bateraga ibiti 1000, igikorwa cy’umuryango n’ibidukikije cyerekana uruhare rwe mu iterambere ry’aho akorera.

Senderi yabwiye InyaRwanda, ko urugendo rw’ibi bitaramo bizenguruka Igihugu byatumye arushaho kwitegura bihagije n’ibindi bikorwa azakora mu 2026.

Yavuze ko ‘hagowe’ abahanzi bazajya bahurira mu bitaramo yaba muri ‘Sitade’ cyangwa se ahandi hateranira abantu. Yagize ati “Mu gihe witegura kwinjira mu 2026 ubu natangiye imyitozo ikakaye isaba igihaha. Hazajya hagorwa umuhanzi wese aho yaba aturutse hose tugahurira mu bitaramo haba muri ‘Sitade’ cyangwa mu bice bitandukanye. Hazajya haca uwakoze imyitozo, atari ugusondeka akaririmba iminota micye.”

Senderi yongeraho ko intego y’ibi bitaramo ari ukwagura no guteza imbere umuco wo kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bwubaka, aho azibanda ku ndirimbo ze zizwi cyane mu burezi, mu ngando, mu itorero, mu mugoroba w’ababyeyi, ndetse no mu bikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga.

Uyu muhanzi yibanda ku gushyigikira indirimbo zifasha mu iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umuryango, avuga ko umuziki ari kimwe mu bikoresho bikomeye byo guhindura imibereho y’abantu.

Ibi bishimangira ko Senderi atiteze ko abahanzi bazitabira ibitaramo bye bazajya baza gusa, ahubwo bazaba biteguye guhatana no kugaragaza impano yabo mu buryo bw’umwihariko.

Abafana bari aho bahise batangira kwitegura umwaka mushya w’ibitaramo, bateganya kuzabona urwenya, imbyino, indirimbo nshya n’urumuri rutangaje rw’ibikorwa by’umuziki.

Abitabiriye igitaramo bashimye uburyo Senderi akomeje gushyira imbere ibikorwa bifitiye akamaro rubanda, batanga icyizere ko ibitaramo bya 2026 bizaba bishya, birimo amarushanwa y’ukuri ku bahanzi, imbyino idasanzwe, n’imyitozo ihambaye izafasha kuzamura urwego rw’umuziki nyarwanda.

Senderi yakomeje anavuga ko ubuhanzi atari ugusohora indirimbo gusa, ahubwo ari urugendo rw’akazi gakomeye n’ishyaka, aho umuhanzi wese agomba gutegura neza ibyo azerekana imbere y’abafana be.


Senderi Hit muri Runda na Bishenyi yataramiye abafana be mu rugendo rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, agaragaza ubuhanga n’ishyaka rikomeye mu muziki nyarwanda


Mbere y’ibitaramo bya 2026, Senderi yagaragaje ko yiteguye guhatana n’abahanzi bazahurira mu bitaramo bye, aho hazajya haca uwitoje atari ugusondeka

 

Senderi yifatanyije n’abaturage mu gutera ibiti 1000, ashyira imbere ibikorwa bifitiye akamaro umuryango n’ibidukikije


 

Mu gitaramo, Senderi yibanze ku ndirimbo zifite ubutumwa bwubaka, zikoreshwa mu burezi, mu ngando, mu itorero n’ibikorwa by’ubukangurambaga 

Abitabiriye igitaramo basusurutswa n’indirimbo, imbyino bya Senderi bagaragaza ko umuziki we ukomeje guhuza abantu no gutanga ibyishimo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...