Uyu mugore yavuze ko yicuza kuba yaramaze imyaka 9
yose akundana n’uwahoze ari umugabo we, ndetse ko gutandukana kwabo kwaturutse
ku makimbirane bagiranye yaje no gutuma batandukana hashize amezi ane gusa
basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore.
Mu kiganiro uyu mugore June Katei Reeves aherutse
kugirana n’umunyakamuru, yavuze ko nyuma yo kubana n’umugabo we ariwe wamenyaga
buri kimwe cyose gikenewe mu rugo rwe, ndetse ko atarabana n'uyu mugabo ariwe wamufashaga.
June yakomeje avuga ko uretse kuba ariwe wari utunze
urugo wenyine, ari nawe watanze amafaranga yose yakoreshejwe mu bukwe bwe kugera
n’aho ariwe wiguriye impeta y’ubukwe.
Uyu mugore yabwiye umunyamakuru ko yahuye n’uyu wahoze
ari umugabo we mu mwaka wa 2009 akiga muri kaminuza, maze nyuma yaho baza gukundana
imyaka icyenda yose.
Aba bombi bafitanye umwana w’umukobwa, nyuma yo kubana baje gutandukana mu mwaka wa 2018. Mu mwaka wa 2020 baje kongera gusubirana, ndetse baza no gushyingiranwa mu Ukuboza 2020.


June Katei yatangaje ko yicuza imyaka 9 yose yamaze akundana n'uwahoze ari umugabo we
Ubwo June n’umugabo we bari mu kwezi kwa buki
bagiranye amakimbirane, yatumye bongera gutandukana nyuma y’amezi ane
gusa basezeranye kubana akaramata.