Nasunitswe n’umufana atabishaka! Pacson yavunitse igufwa ry’ukuguru

Imyidagaduro - 28/03/2026 6:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Nasunitswe n’umufana atabishaka! Pacson yavunitse igufwa ry’ukuguru

Umuhanzi Ngoga Lwanga Edison wamamaye mu muziki nka Pacson, yatangaje ko mu minsi ishize umufana yamusanze ku rubyiniro aririmba akamwishimira kugeza ubwo yamusunitse atabishaka akagirwa ukuguru, ibyatumye igufwa rye rivunika.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho Pacson yavuze ati “Nari ndi kuri ‘stage’ (urubyiniro) ndi kuririmba umufana araza aranyishimira, kwa kundi bisanzwe, ansuka atabishaka mba nguye hasi ngwira itako riravunika.”

Yavuze ko ibi byagejeje ku guhabwa akagare agenderamo. Ati “Akagare wabonye nagahawe kubera ko igufwa ryo mu itako ryavunitse nk’uko ibizamini byabigaragaje. Umufana yabikoze atabishaka, ni kwa kundi baba bishimye. Igitangaje n’uko twari dufitanye na gahunda yo kunyura iwabo.”

Pacson avuga ko yavunitse ku wa Kane w’icyumweru gishize ubwo yakoreraga igitaramo mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Avuga ko uwo mufana akimara kumusunika yatekereje ko ari imitsi yikanze, ariko ko bucyeye yagowe no kugera i Kigali.

Uyu muraperi wamamaye mu guhuriza hamwe abahanzi mu ndirimbo, avuga ko yakoze iyi mpanuka mu gihe yiteguraga gufatira amashusho indirimbo ze.

Ndetse, iyi mpanuka yatumye asubika akazi ka Radio asanzwe akora. Ati “Namaze iminota 30 hasi, umufana we yasagariwe na bagenzi be ariko narababujije, mbabwira ko ibyabaye ari impanuka. Ubu, rero ndi gushaka gahunda kugirango bazankorere ‘Operation’.

 

Pacson yatangaje ko umufana yamusunitse atabishaka agwa hasi ubwo yari mu gitaramo mu Karere ka Kirehe

 

Pacson yahawe akagare agenderamo muri iki gihe, mu gihe yitegura kuzakorerwa ‘Operation’

 

Pacson yavuze ko iyi mpanuka yatumye asubika byinshi mu bikorwa bye by’umuziki


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...