Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Gisa yavuze ko nyuma y’igihe yari amaze
atagaragara mu ruhando rwa muzika, yagarutse afite isura nshya, ubunararibonye
bushya n’inyota yo gukora umuziki uha agaciro impano ye n’iya bagenzi be.
Yagize
ati: “Reka duhere kuri album nshya iri gutegurwa hanyuma tuvuge ku ndirimbo. Ni
indirimbo yubaka imutima y’abantu ndetse n’imitima y’abahanzi bagenzi banjye.
Maze igihe mpugiye kuri iyo mishinga itandukanye mfitanye n’abandi bahanzi.
Ntari mpagaritse, ahubwo nari ndi mu bikorwa byanjye byo kwitegura neza.”
Uyu
muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse, yavuze ko indirimbo
nshya ari busohore vuba izaba ari intangiriro y’urupapuro rushya mu rugendo rwe
rw’umuziki.
Ati
“Muri macye, ni Gisa mushya wasobanukiwe agaciro k’impano ikomeye Imana
yamuhaye. Ni Gisa ushimira abakunzi be bamugumyeho nyuma y’ibyo yaciyemo byose.
Arashimira kandi itangazamakuru ryamubaye hafi. Uyu munsi ni Gisa uje gutanga
umusanzu we mu muziki nyarwanda adategwa kandi adasubira inyuma,”
Gisa
yakomeje avuga ko uyu munsi ari umuhanzi wubaha Imana, uzi aho yavuye n’aho
ajya, ndetse ko agambiriye kuba icyitegererezo ku rubyiruko.
Avuga
ati “Ni Gisa wubaha Imana kandi bagiye kubona mu isura ye y’ukuri. Ni Gisa uyu
munsi wabera ikitegererezo urubyiruko. Mfite gahunda yo gufasha abandi bahanzi
no gukoresha impano yanjye mu nyungu rusange.”
Uyu
muhanzi yashimangiye ko Album nshya ari igikorwa kizagaragaza urwego rushya
agezeho, ikazaba irimo indirimbo zigaragaza ubuzima, ukwiyunga, urukundo
n’icyizere.
Nubwo atatangaje izina ry’umuhanzi bakoranye ku mushinga wihariye, Gisa yavuze ko byose bizatangazwa mu gihe gito, ati “Abafana bazabona byinshi byiza, harimo ubufatanye bushya, indirimbo zifite ubutumwa n’imbaraga nshya mu muziki nyarwanda.”
Abafana
bangumyeho nyuma y’ibyo naciyemo— Gisa cy’Inganzo yiteguye kugaruka mu muziki
afite isura nshya
Gisa
cy’Inganzo mu myiteguro ya Album nshya izerekana ko yisubiyeho kandi asobanukiwe
agaciro k’impano ye
Ni
Gisa mushya wubaha Imana, witeguye kuba icyitegererezo ku rubyiruko — Umuhanzi
avuga ku rugendo rwe rushya