Nashakaga kwereka Isi aho tugeze — Malaika Uwamahoro wateguye umukino wasusurukije ibirori byo #KwitaIzina

Imyidagaduro - 05/09/2026 10:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Nashakaga kwereka Isi aho tugeze — Malaika Uwamahoro wateguye umukino wasusurukije ibirori byo #KwitaIzina

Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi Malaika Uwamahoro yateguye umukino wihariye watambutse mu birori byo Kwita Izina abana b’ingagi 22, awukoresha nk’uburyo bwo kugeza ku bitabiriye ubutumwa bw’aho u Rwanda rugeze mu myaka 21 rumaze rufite uyu muhango, ariko cyane cyane mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije n’ibinyabuzima.

Uyu mukino watambutse ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 21 umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi, mu Karere ka Musanze.

Wari umwe mu mwihariko w’uyu muhango, kuko ubutumwa bwo kurengera ibidukikije bwatanzwe mu buryo bw’ubuhanzi, aho umuziki, imikino n’ubutumwa bwubakiye ku kubungabunga ibinyabuzima byahurijwe hamwe.

Uyu mukino wahimbwe na Malaika Uwamahoro afatanyije na Amza Niyonzima, uzwi nka Nyambo Masa Mara.

Wari ugamije gutuma abari bateraniye mu Kinigi babona, mu buryo bw’ubuhanzi, urugendo u Rwanda rumazemo imyaka 21 mu rwego rwo kurinda ingagi zo mu Birunga ndetse no guteza imbere gahunda zo kubungabunga ibidukikije.

Muri uyu mukino hagaragayemo abahanzi n’abakora umuziki batandukanye barimo Bushali, Kenny Sol, Marina, Teta Diana, Makanyaga Abdul na Peace Jolis, bahurijwe hamwe kugira ngo buri wese agire uruhare mu gutanga ubutumwa bw’ingenzi bw’uyu muhango.

Indirimbo, imivugo n’imvugo z’abakinnyi ni byo byifashishijwe mu kugeza ubutumwa ku bari bitabiriye Kwita Izina.

Bushali, by’umwihariko, yagaragaye aririmba amagambo agaruka ku muhate, icyizere n’uruhare rukenewe mu gukomeza kubungabunga ibidukikije.

Muri rusange, uyu mukino wibutsaga ko kurengera ibidukikije atari inshingano y’umuntu umwe cyangwa urwego rumwe, ahubwo ko ari urugendo rusaba uruhare rwa buri wese.

Malaika Uwamahoro avuga ko igitekerezo cyo gukora uyu mukino cyari gifite intego irenze gususurutsa abitabiriye umuhango.

Yashakaga gukoresha ubuhanzi nk’indorerwamo yerekana urugendo u Rwanda rwanyuzemo, cyane cyane mu myaka 21 ishize kuva hatangira umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Malaika yavuze ko yishimiye uburyo uyu mukino wagenze ndetse n’uko abawugizemo uruhare bashyize mu bikorwa ibyo bari baritoje.

Ati: “Byari byiza cyane. Nabyishimiye, abantu bakoze neza, ibyo twari twitoje nabyo babikoze neza.”

Yavuze ko intego nyamukuru yari ugukoresha uyu mwanya kugira ngo u Rwanda rwiyereke Isi binyuze mu buhanzi.

Ati: “Nashakaga kwereka Isi aho u Rwanda rugeze muri iyi myaka 21 ishize haba umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi. Ni urugendo rw’u Rwanda muri rusange.”

Kuri Malaika, Kwita Izina ntibyari gusa umuhango wo guha amazina abana b’ingagi, ahubwo byari n’umwanya wo kuvuga ku rugendo rw’igihugu, ku bidukikije ndetse n’ibyo u Rwanda rwagezeho mu kubungabunga ibinyabuzima.

Nubwo ku munsi w’umuhango umukino watambutse mu gihe gito, kuwutegura byasabye Malaika n’abo bakoranaga igihe n’imbaraga.

Avuga ko yamaze hafi ibyumweru bitatu awutegura, ahuza abantu bo mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi, barimo abahanzi n’abakinnyi.

Icyari kimushishikaje cyane kwari ugushaka uburyo abahanzi bafite imiterere n’ubutumwa bitandukanye bashobora guhurizwa mu gikorwa kimwe, ku buryo ubutumwa bwo kurengera ibidukikije butagera ku bantu nk’inyigisho gusa, ahubwo bukabageraho binyuze mu marangamutima n’ubuhanzi.

Malaika avuga ko ari yo mpamvu yahisemo guhuza abahanzi batandukanye. Ati: “Nashakaga guhuza abahanzi b’amajwi ku buryo bahuza bigatanga ibintu byiza, kandi bikazana amarangamutima kuri iyi ngingo yo kurengera ibidukikije.”

Akomeza ati: “Naravuze nti aba bantu bo mu ngeri zinyuranye, barashaka kumva iki mu ijwi ry’u Rwanda, uko rikwiriye kuba rimeze, niyo mpamvu rero nashyize hamwe aba bose kugirango bakore ibyo [...]”

Malaika Uwamahoro, umukinnyi wubatse izina mu buhanzi

Kuba Malaika yarahawe inshingano zo gutegura uyu mukino si ibintu byaje ku busa.

Ni Umunyarwandakazi w’umukinnyi wa filime wabigize umwuga nyuma yo gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Fordham University i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yize kuri buruse yatanzwe na Perezida Paul Kagame, kandi kuva akiri umunyeshuri yagiye agaragaza impano mu kuvuga, gukina no kwandika.

Yagiye atanga imivugo n’ubutumwa ku ruhando mpuzamahanga, aho yagaragaye mu nama nka Forbes Women Africa yabereye muri Afurika y’Epfo ndetse no mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York.

Mu gukina filime, Malaika yagaragaje ubuhanga mu mishinga itandukanye irimo “Notre Dame Du Nil,” “Operation Turquoise,” “Shake Hands with The Devil,” “Un Plan Parfait” na “Loveless Generation Teaser.”

Izina rya Malaika ryagaragaye kandi mu bakinnyi b’intoranywa bagize uruhare muri filime y’uruhererekane “Yankee Hustle”, umushinga wa Tola Olatunji, umushoramari akaba n’umunyafilime w’Umunya-Nigeria.

 

Iyi filime igaruka ku buzima bugoye Abanyafurika banyuramo mbere na nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba yarakozwe mu buryo bugamije guha umwanya abakinnyi baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Igitekerezo cy’uyu mushinga cyatangiye mu 2017, mu gihe Malaika yari amaze gusoza amasomo ye i New York ndetse akimukira i Dallas.

Uyu mushinga ni umwe mu yagiye imufasha gukomeza kwagura ibikorwa bye hanze y’u Rwanda, mu gihe akomeje no gukoresha ubuhanzi mu gutanga ubutumwa ku byerekeye igihugu cye.

Muri #KwitaIzina21, Malaika yongeye kwerekana ko ubuhanzi bushobora kuba ururimi rwo kuvugiramo igihugu, amateka yacyo n’ibyo cyifuza kugeraho.

Mu minota micye y’umukino yateguye, yahuje abahanzi n’abakinnyi bafite imirimo n’imyidagaduro bitandukanye, kugira ngo batangire hamwe ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije.

Kuri we, intego ntiyari ugukora igitaramo gusa, ahubwo yari ugukora igikorwa gifite icyo gisigira abacyitabiriye.

Kandi ubwo abantu bari bateraniye mu Kinigi barebaga umukino, ubutumwa bwari busobanutse: urugendo rwo kurengera ibidukikije ni urw’abantu bose, kandi ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 21 ya Kwita Izina ni inkuru ikwiye kuvugwa no gusangizwa Isi binyuze mu buhanzi.


Malaika Uwamahoro yatangaje ko yashimishijwe n’uburyo umukino yateguye wagenze neza


Abarimo Kenny Sol na Bushali bagaragaye mu mukino ku kurengera ibidukikije

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MALAIKA UWAMAHORO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...