Uyu
muhanzi amazina ye nyakuri ni Omary Ally Mwanga, yavuze ko yahisemo gukorana
n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika barimo Bruce Melodie kubera uburyo buri
wese afite umwihariko ushobora gufasha iyi EP kugira uburyohe bwihariye ndetse
ikanahuza amajwi n’umuco wa Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi ku mugabane.
Iyi
EP “MMMCXII” igizwe n’indirimbo zirimo ‘Mombasa’, ‘Priority’ yakoranye na Bruce
Melodie, ‘Document (Dusma)’ yakoranye na Ya Levis, ‘UA (Flowers)’ yakoranye na
Sofiya Nzau, ‘Sugar’ yakoranye na Chela, ‘Watu’ yakoranye na D Voice, ‘Pombe’
yakoranye na Harmonize, ‘Pombe I’ ndetse na ‘Pombe II (We Live Once)’ yakoranye
na Babydaiz.
Marioo
yavuze ko “MMMCXII” atari EP yatekerejweho nk’ikorwa ry’indirimbo gusa, ahubwo ari
“umushinga w’ubuhanzi”, bishatse kuvuga umushinga ushyira hamwe ibice byose
bigize ubuhanzi bwe, kuva ku marangamutima, umuco, ibihe umuntu anyuramo,
kugeza ku rugendo rw’impinduka mu buzima bwe no mu muziki.
Yasobanuye
ko mu ntangiriro iyi EP yari yubakiye ku gitekerezo yise “Divine Completion”,
gishingiye ku busobanuro bw’umubare karindwi (7), aho imibare 3+1+1+2 ihura
ikavamo 7. Gusa uko yakorwaga, yaje kwaguka irenga icyo gitekerezo cya mbere
ihinduka umushinga wagutse uhuza umuco wa Afurika mu buryo bunyuranye.
Ati: “Nifuzaga gukora ikirenze umuziki. Nashakaga kubaka isi igaragaza
amarangamutima, umuco, igihe, ubuhanzi ndetse n’impinduka umuntu anyuramo,
byose biri mu mushinga umwe.”
Uyu
muhanzi yavuze ko iyi EP izenguruka ku nsanganyamatsiko zirimo iherezo
n’intangiriro nshya, gukura no kuzamuka, kwisuzuma no guhinduka, ndetse no
kongera kubaho bushya nyuma y’ibigeragezo.
Mu buryo bw’amajwi n’injyana, Marioo yavuze ko “MMMCXII” igerageza kwerekana uburyo butandukanye bw’umuziki wa Afurika ariko ikomeza gushingira kuri Bongo Flava.
Yavuze ko yavanzemo Afrobeat, Afro Fusion, injyana zo muri Afurika
y’Iburasirazuba, Afro-pop, melodies ziganjemo uburyo bwa Francophone, Zouk,
3-Step ndetse n’uburyo bwo kuvuga inkuru zishingiye ku marangamutima.
Ati:
“Buri ndirimbo nayikoze nifuza ko igira amarangamutima yayo yihariye ndetse
n’ubuzima bwayo bwihariye. Sinashakaga gukora indirimbo zose zumvikana kimwe,
ahubwo nifuzaga ko buri ndirimbo iba nk’igice cy’urugendo rw’amarangamutima.”
Marioo
yavuze ko izina “MMMCXII” ryaturutse ku italiki y’amavuko ye ya 31 Ukuboza,
yanditse mu mibare y’Abaromani kugira ngo ihinduke “3112”.
Avuga
ko iyi tariki ifite ubusobanuro bukomeye kuko iba ari umwanya isi yose iba iri
hagati yo gusoza igice kimwe cy’ubuzima no gutangira ikindi gishya.
Ati:
“Iyo tariki ni igihe cyo gusoza no gutangira bundi bushya. Icyo gitekerezo
cyabaye ishingiro ry’uyu mushinga wose. Nashakaga guhindura igihe kikaba
ubuhanzi, kikaba amarangamutima, kikaba umwirondoro ndetse kikaba amajwi.”
Mu
busobanuro bwe ku ndirimbo ‘Priority’ yakoranye na Bruce Melodie, Marioo yavuze
ko yashakaga indirimbo ihuza ubuhanga bw’abahanzi bo muri Afurika
y’Iburasirazuba ndetse igatanga ubutumwa bw’ubukure mu rukundo no mu
marangamutima.
Yagize
ati: “‘Priority’ ihagarariye amarangamutima n’ubumwe bwa Afurika
y’Iburasirazuba. Gukorana na Bruce Melodie byadufashije guhuza ‘melodies’
zituje, uburyo bwo kwandika indirimbo zirimo amarangamutima ndetse n’ubufatanye
bw’umuziki wo muri aka karere kugira ngo habeho indirimbo ishobora kwakirwa
muri Afurika yose.”
Abakurikiranira hafi umuziki wa Marioo bavuga ko iyi EP ishobora kuba imwe mu mishinga ikomeye azaba ashyize hanze, bitewe n’uburyo yayishyizemo ubuhanga butandukanye ndetse n’ubufatanye n’abahanzi bafite amazina akomeye ku mugabane wa Afurika.

“Priority”
ya Marioo na Bruce Melodie iri mu ndirimbo zitezwe cyane kuri EP nshya
“MMMCXII”


