Nasabaga Imana kungira icyamamare nkawe - Prosper Nkomezi kuri Israel Mbonyi wamuciriye inzira -VIDEO

Imyidagaduro - 07/10/2025 9:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Nasabaga Imana kungira icyamamare nkawe - Prosper Nkomezi kuri Israel Mbonyi wamuciriye inzira -VIDEO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yahishuye ko Israel Mbonyi ari umwe mu bantu bagizeho uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwa muzika, ndetse ko yigeze gusaba Imana kuzamugira icyamamare nkawe.

Nkomezi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025, ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kumurika Album ya gatanu ya Israel Mbonyi yise “Hobe”, cyabereye muri Intare Conference Arena.

Uyu muhanzi yavuze ko yahumuwe n’umuziki wa Mbonyi kuva mu 2015, bituma afata icyemezo cyo kujya mu muziki w’indirimbo zo kuramya Imana.

Yagize ati “Mbonyi akiza ndabyibuka mu 2015 numvaga indirimbo ze. Icyo nari ntaratangira kuririmba, nkavuga nti Mana wagize icyo ungira nanjye nkamera nk’uyu muhungu. Nifuza kumera nkawe, nkavuga niba njyewe ntafite impano yo kuririmba, kuko nari ntaramenya ko nshobora kuba umuririmbyi, nkabwira Imana nti ungire umukinnyi, bajye bavuga ngo Mana wamugize ikintu gikomeye cyane, birampira, nkunda indirimbo ze.”

Nkomezi yavuze ko mu 2020 ubwo yakoraga mu gitaramo cya Israel Mbonyi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ari bwo amarembo ya muzika ye yafungutse.

Ati “Ni umuntu mfatiraho urugero cyane. Na mbere y’uko nkora igitaramo cyanjye cya mbere nabanje kumugisha inama, mubaze uko urugendo ruba rumeze, cyane ko yari afiteho ubumenyi kurusha ubwo nari mfite. Uyu munsi kuba twarakoranye indirimbo, ni uruhererekane rw’ibintu byinshi nagiye mbona mu byo ategura.”

Avuga ku ndirimbo ye yakoranye na Israel Mbonyi yitwa “Umusaraba”, Nkomezi yasobanuye ko igihe cyayo cyari kigeze. Avuga ati “Ni igihe cyari kigeze. Twahuraga duhura, tukavuga tuti rimwe tuzakorane indirimbo, ariko cyari igihe kitaragera. Ndimo ndakora kuri Album ngeze ku ndirimbo ebyiri ‘Itegure’ na ‘Umusaraba’ umutima urambwira uti igihe kirageze cyo gukorana indirimbo.”

Akomeza agira ati “Nahise mpuhamagara ndamubwira nti mfite indirimbo ebyiri, urahitamo imwe dushobora gukorana. Byaroroshye, nawe aranyemerera tuba duhuje gutyo. Icyo gihe nta n’ubwo yari hano mu Rwanda, arambwira ati nahagera tuzahita dukorana. Twarayikoze, kandi abantu bayakiriye, n’ubu ng’ubu iri kwihuta cyane.” 


Prosper Nkomezi yavuze ko Israel Mbonyi ari we wamuhumurije kwinjira mu muziki wo kuramya Imana 


Nasabaga Imana kungira icyamamare nkawe – Prosper Nkomezi avuga kuri Israel Mbonyi 


Nkomezi yavuze uburyo indirimbo za Mbonyi zamuhaye icyerekezo kuva mu 2015 


Prosper Nkomezi yashimangiye ko Israel Mbonyi ari icyitegererezo mu rugendo rwe rwa muzika


Mbere yo gukora igitaramo cya mbere, nabanje kumugisha inama – Prosper Nkomezi avuga kuri Israel Mbonyi

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA PROSPER NKOMEZI

KANDA HANO UREBE UKO ISRAEL MBONYI YAMURITSE ALBUM YE 'HOBE'



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...