Nkomezi
yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru
tariki 5 Ukwakira 2025, ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kumurika Album ya
gatanu ya Israel Mbonyi yise “Hobe”, cyabereye muri Intare Conference Arena.
Uyu
muhanzi yavuze ko yahumuwe n’umuziki wa Mbonyi kuva mu 2015, bituma afata
icyemezo cyo kujya mu muziki w’indirimbo zo kuramya Imana.
Yagize
ati “Mbonyi akiza ndabyibuka mu 2015 numvaga indirimbo ze. Icyo nari
ntaratangira kuririmba, nkavuga nti Mana wagize icyo ungira nanjye nkamera
nk’uyu muhungu. Nifuza kumera nkawe, nkavuga niba njyewe ntafite impano yo
kuririmba, kuko nari ntaramenya ko nshobora kuba umuririmbyi, nkabwira Imana
nti ungire umukinnyi, bajye bavuga ngo Mana wamugize ikintu gikomeye cyane,
birampira, nkunda indirimbo ze.”
Nkomezi
yavuze ko mu 2020 ubwo yakoraga mu gitaramo cya Israel Mbonyi muri Kaminuza y’u
Rwanda ishami rya Huye, ari bwo amarembo ya muzika ye yafungutse.
Ati
“Ni umuntu mfatiraho urugero cyane. Na mbere y’uko nkora igitaramo cyanjye cya
mbere nabanje kumugisha inama, mubaze uko urugendo ruba rumeze, cyane ko yari
afiteho ubumenyi kurusha ubwo nari mfite. Uyu munsi kuba twarakoranye
indirimbo, ni uruhererekane rw’ibintu byinshi nagiye mbona mu byo ategura.”
Avuga
ku ndirimbo ye yakoranye na Israel Mbonyi yitwa “Umusaraba”, Nkomezi yasobanuye
ko igihe cyayo cyari kigeze.
Akomeza agira ati “Nahise mpuhamagara ndamubwira nti mfite indirimbo ebyiri, urahitamo imwe
dushobora gukorana. Byaroroshye, nawe aranyemerera tuba duhuje gutyo. Icyo gihe
nta n’ubwo yari hano mu Rwanda, arambwira ati nahagera tuzahita dukorana.
Twarayikoze, kandi abantu bayakiriye, n’ubu ng’ubu iri kwihuta cyane.”

Prosper
Nkomezi yavuze ko Israel Mbonyi ari we wamuhumurije kwinjira mu muziki wo kuramya
Imana

Nasabaga
Imana kungira icyamamare nkawe – Prosper Nkomezi avuga kuri Israel Mbonyi

Nkomezi
yavuze uburyo indirimbo za Mbonyi zamuhaye icyerekezo kuva mu 2015

Prosper Nkomezi yashimangiye ko Israel Mbonyi ari icyitegererezo mu rugendo rwe rwa muzika

Mbere
yo gukora igitaramo cya mbere, nabanje kumugisha inama – Prosper Nkomezi avuga kuri Israel Mbonyi
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA PROSPER NKOMEZI
