NASA yohereje "aba-astronauts" bane mu isanzure bagiye kwiga imikorere y’ukwezi

Ikoranabuhanga - 02/04/2026 9:24 AM
Share:

Umwanditsi:

NASA yohereje "aba-astronauts" bane mu isanzure bagiye kwiga imikorere y’ukwezi

Mu ijoro ryakeye, NASA yohereje aba-astronauts (abantu bazobereye iby’isanzure) bane mu rugendo rwo kwiga ibijyanye n’isanzure n’ukwezi mu rugendo rwasize amateka mashya dore ko uru rugendo rubayeho nyuma y’imyaka 54.

NASA yohereje icyogajuru cyayo gifite imbaraga kurusha ibindi mu isanzure kikaba cyahagarutse ku wa 1 Mata 2026, Saa 12:35 z’ijoro ku masaha y’i Kigali, gihagurukira mu cyanya cya Kennedy Space Center muri Florida, mu butumwa bwa bwa Artemis II.

Iki cyogajuru cyagiye mu isanzure kikaba aricyo cya mbere gifite imbaraga nyinshi kurusha ibindi, cyarimo kigenderaga ku muvuduko wa kilometero ibihumbi 16,09 ku isaha.

Nyuma y’amasaha abiri gihagurutse, aba-astronauts bane bari bari muri iki cyogajuru bageze mu isanzure amahoro, nyuma yo kwambuka urubibi rw’isi binjira mu isanzure batangira kuzenguruka isanzure.

Mu masaha 24 ya mbere, icyogajuru kiraba kizenguruka Isi inshuro ebyiri kugira ngo kigerageze sisitemu nyinshi, hanageragezwe gutwara no gukoresha igice cyo hejuru kiba kirimo abantu mu buryo bwa manuelle. Igihe iri genzura rizaba rirangiye, iki cyogajuru kizakomereza urugendo ku Kwezi.

Urugendo rwo ku kwezi, aba ba-astronauts bazagira amasaha atatu yo kureba Ukwezi no gufata amafoto icyakora bazaba bakurebera mu ntera ilometero 6500 na 9500 uvuye ku butaka bwako.

Nyuma yo gusoza urugendo rwabo, aba bashakashatsi bazagaruka mu gace kamwe k’icyogajuru kazaba kari ku muvuduko wa kilometero zirenga ibihumbi 40 ku isaha, kagwe mu Nyajya na Pacific.

Ni ubwa mbere umugore agiye kujya ku kwezi aho izina Christina Koch rizahora ryibukwa nk’umugore wa mbere wagiye ku kwezi, dore ko ubu yatangiye urugendo rw’iminsi 10 ari kumwe na bagenzi be batatu.

Abahanga mu iby'isanzure batangiye urugendo rw'iminsi 10 berekeza ku kwezi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...