Mu
mashusho yasangije abamukurikira ku rubuga rwa TikTok, Ivy yavuze ko abakobwa
bakiri ingaragu bakwiye kureka gushyira imbere inzozi zo gushaka abagabo bakize
nk'intego y'ubuzima bwabo.
Yavuze
ko nubwo gushakana n'umuntu ufite amafaranga bishobora gutuma umuntu abona
amahirwe menshi mu buzima, bidakwiye gusimbura umuhate wo kwiyubakira
ubushobozi bwe bwite.
Yagize
ati: “Mbere y'uko mugira icyo muvuga kuri njye, mujye mubanza mumenye ko nari
nkiri mfite za Miliyoni mbere yo guhura na Paul Okoye.”
Yakomeje
agaragaza ko amafaranga y'umugabo atari ay'umugore mu buryo bwuzuye, bityo ko
umuntu atagomba kubakira ubuzima bwe ku mutungo w'undi.
Ati:
“Gushaka umugabo ukize ntibikwiye kuba intego nyamukuru y'umuntu. Kuki se
wahitamo gushakana n'umuntu kubera gusa ko afite amafaranga? Amaherezo, ayo
mafaranga ni aye, si ayawe.”
Ivy
yavuze ko kuba umugore yashakana n'umugabo ukize bishobora kumufungurira
amarembo mashya no kumuha amahirwe atandukanye, ariko ashimangira ko
icy'ingenzi ari uko na we aba afite icyo yigejejeho.
Ati:
“Ntabwo mvuga ko kurongorwa n'umukire ari bibi. Ahubwo ni inyongera nziza ku
buzima. Ariko icyo nagira inama abagore ni ugushaka uburyo bwo gukira ubwabo.”
Yanagaragaje
ko abagabo bafite ubushobozi akenshi bakunda abagore bafite intego, bakora
cyane kandi bafite icyerekezo cy'ubuzima, aho kuba abategereje kubaho ku
by'abandi.
Amagambo
ya Ivy Ifeoma aje mu gihe hakomeje kuvugwa byinshi ku mubano we na Paul Okoye,
cyane cyane bitewe n'ikinyuranyo kinini cy'imyaka hagati yabo, aho bamwe
bakunze gukeka ko yaba yarashakanye n'uyu muhanzi kubera ubutunzi bwe.
Gusa
we ashimangira ko urukundo rwabo rutashingiye ku mafaranga, ahubwo ko yari
asanzwe yifashije mbere y'uko bahura.
Ivy
Ifeoma yavuze ko gushaka umugabo ukize bitagomba kuba intego y'ubuzima, ahubwo
ko umugore akwiye kwiyubakira ubushobozi bwe bwite
