Umuherwe wa mbere ku isi, Elon Musk, akomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru, atari gusa kubera ubukungu bwe, ahubwo no kubera urubanza rukomeye arimo kuburana na OpenAI, sosiyete yagizemo uruhare mu ishingwa ryayo.
Kuri uyu wa Gatatu, ubwo yari imbere y’urukiko, Musk yatangaje amagambo akomeye agaragaza ko atishimiye aho OpenAI igeze uyu munsi. Yavuze ko yicujije impamvu yatanze amafaranga ye muri iyi sosiyete, ubu asigaye ashinja kwirukankira inyungu z’amafaranga aho gukorera inyungu rusange.
“Nari umuswa” — Musk agaragaza ukwicuza kwe
Musk, usanzwe uzwiho kuvuga ibyo atekereza atazuyaje, yabwiye urukiko ko yumva yarashutswe. Yagize ati: “Nari umuswa (fool) wo gushora miliyoni zanjye mu kigo cyari cyasezeranye gufasha abantu, ariko ubu kikaba gishyira imbere inyungu z’amafaranga gusa.”
Yanongeyeho ko abantu badakwiye kwibagirwa uruhare yagize mu ishingwa rya OpenAI, avuga ko itari kubaho iyo atabigiramo uruhare.
Yagereranyije OpenAI n’amafilime ya Hollywood
Mu magambo yatunguye benshi, Musk yagereranyije iterambere rya OpenAI n’ibigaragara mu mafilime ya siyansi. Yaburiye urukiko ko niba iyi sosiyete ikomeje kuyoborwa n’abantu yise “batizewe” nka Sam Altman, bishobora guteza ingaruka zikomeye ku isi. Yagize ati: “Turashaka isi imeze nka Star Trek, aho ikoranabuhanga rifasha abantu, si nka Terminator aho ribarimbura.”
OpenAI yo ivuga ko Musk afite ishyari ry’ubucuruzi
Ku rundi ruhande, abanyamategeko ba OpenAI ntibemeranya na Musk. Bavuze ko ibyo avuga biterwa n’ishyari ry’ubucuruzi, bavuga ko ashobora kuba yarashatse kwikubira iyi sosiyete bikamunanira.
Banagaragaje ko Musk ashobora kuba afite inyungu mu guteza imbere sosiyete ye nshya ya AI yitwa xAI, bityo akaba ari kugerageza gusebya OpenAI.
Icyifuzo cya Musk ku rukiko
Muri uru rubanza, Musk arasaba urukiko gufata ibyemezo bikomeye, birimo gukuraho Sam Altman ku buyobozi bwa OpenAI, ndetse ko amafaranga menshi iyi sosiyete imaze kwinjiza yakoreshwa mu bikorwa by’ubugiraneza aho kuguma mu maboko y’abashoramari nka Microsoft n’abandi.
Abantu bakomeje kwibaza uko bizagenda
Iyi nkuru yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bari kwibaza niba koko OpenAI yarahindutse ikigo gishyira imbere inyungu z’ubucuruzi gusa, cyangwa niba Musk ari we ushaka kugenzura isoko ry’ubuhanga bw’ubukorano (AI).
Uru rubanza ruracyakomeje, kandi benshi barategereje kureba uko ruzarangira n’ingaruka ruzagira ku hazaza h’ikoranabuhanga ku isi.

Elon Musk arasaba ko Sam Altman avanwa ku buyobozi bwa OpenAI

Sam Altman avuga ko Elon Musk afite ishyari ku iterambere OpenAI imaze kugeraho


Umuriro watse hagati ya Elon Musk na Sam Altman bapfa AI
