Mbappé yavuze ko Liverpool yari mu makipe yamwifuzaga ubwo yari afite imyaka 18, akinira AS Monaco mu Bufaransa. Icyo gihe, Liverpool yari iyobowe na Jurgen Klopp, yari yarashyize imbaraga mu gushaka uyu mukinnyi wari utangiye kwamamara cyane.
Mu kiganiro yagiranye na The Athletic, Mbappé yavuze ko nyina yari umufana ukomeye wa Klopp kandi ko yifuzaga ko umuhungu we ajya gukinira Liverpool. Ati: “Nari hafi yo kujya muri Liverpool. Ahantu mama yashakaga cyane ko njya ni Liverpool."
Mbappé yavuze ko nubwo nyina yamushishikarizaga kujya muri Liverpool, we yahisemo kuguma mu Bufaransa kuko yashakaga gukinira ikipe yo mu mujyi yavukiyemo wa Paris.
Ati: “Sinamuteze amatwi kuko nashakaga gukinira mu mujyi wanjye, Paris. Sinashakaga kuva mu gihugu cyanjye ntaraba umuntu ukomeye.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yavuze ko umubyeyi we yagiye i Liverpool kugira ngo arebe uko ibiganiro byo kumugura byari bimeze. Yasuye umujyi wa Liverpool, stade ya Anfield ndetse anahura n’abayobozi b’ikipe. Yavuze ko ibyo yabonye byatumye nyina arushaho gukunda iyi kipe.
Ati: “Yagiye mu mujyi, kuri stade, ahura n’abantu. Yaravuze ati: ‘Ni ikipe nziza cyane, buri wese ni umugwaneza, ni umuryango, ni ikipe ikomeye."
Jurgen Klopp na we yigeze kuvuga uko Liverpool yakoze ibishoboka byose kugira ngo Mbappé ayijyemo, ndetse ikipe igakoresha indege yihariye ngo itware Mbappé n’umuryango we, kuva i Blackpool berekeza i Nice mu Bufaransa.
Nubwo Liverpool yari hafi kumwiyegereza, Mbappé yahisemo gukomeza urugendo rwe i Paris, aho yaje kwerekeza muri Paris Saint-Germain avuye muri Monaco. Yabanje kujya muri PSG imuguze ku mafaranga angana na miliyoni 180 z'ama Euro.
Mbappé yamaze imyaka irindwi muri PSG, aba umukinnyi watsindiye iyi kipe ibitego byinshi mu mateka yayo, mbere yo kuyivamo mu 2024 akerekeza muri Real Madrid.

Kylian Mbappé yatangaje ko mu 2016 yari hafi cyane yo gusinyira Liverpool
